bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 34
2 Chronicles 34
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 35 →
1
Yosiya yabaye umwami afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu.
2
Yakoze ibinogeye Uhoraho kandi yitwara neza nka sekuruza Umwami Dawidi nta guteshuka.
3
Mu mwaka wa munani Yosiya ari ku ngoma, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi akiri muto. Mu mwaka wa cumi n'ibiri ni bwo yatangiye gutunganya u Buyuda na Yeruzalemu, asenya ahasengerwaga, asenya n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera, n'ibigirwamana biremeye, n'ibindi bigirwamana byacuzwe mu muringa.
4
Ategeka ko basenya intabiro za Bāli abahagarikiye, n'ibicaniro boserezagaho imibavu byari hejuru yazo, amenagura inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera n'ibigirwamana bibajwe n'ibindi byacuzwe, arabimenagura ivu ryabyo arinyanyagiza ku mva z'abahatambiraga ibitambo.
5
Atwikira amagufwa y'abatambyi ku ntambiro zabo, bityo ahumanura u Buyuda na Yeruzalemu.
6
Arangije ajya mu mijyi ya Manase n'iya Efurayimu n'iya Simeyoni, ndetse no mu ya Nafutali no mu matongo yari akikije iyo mijyi.
7
Asenya intambiro, amenagura n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera n'ibindi bigirwamana, atemagura n'ibicaniro byose boserezagaho imibavu byari mu gihugu cya Isiraheli. Arangije asubira i Yeruzalemu.
8
Mu mwaka wa cumi n'umunani Yosiya ari ku ngoma, amaze guhumanura igihugu n'Ingoro y'Uhoraho, yohereje Shafani mwene Asaliya, na Māseya umutware w'umujyi:, na Yowa mwene Yowahazi umunyamabanga we, kugira ngo basane Ingoro y'Uhoraho Imana ye.
9
Basanga Umutambyi mukuru Hilikiya maze bamuha ifeza zigenewe Ingoro y'Imana. Izo feza zari zakiriwe n'Abalevi barinda imiryango, zatanzwe n'Abamanase n'Abefurayimu n'Abisiraheli bose basigaye, n'Abayuda bose n'Ababenyamini, n'abatuye i Yeruzalemu.
10
Nuko izo feza bazishyikiriza abashinzwe imirimo yo gusana Ingoro y'Uhoraho.
11
Bityo bahemba ababaji ba za mwikorezi, n'ababubatsi kugira ngo bagure amabuye abaje n'ibiti bya mwikorezi, basane n'andi mazu abami b'u Buyuda batari basannye.
12
Abantu bakoranaga umurava umurimo wabo bayobowe n'Abalevi ari bo Yahati na Obadiya bakomoka kuri Merari, na Zekariya na Meshulamu bakomoka kuri Kehati. Abandi Balevi bari abahanga mu gucuranga,
13
bayoboraga abikorezi n'abandi bakozi bose, buri muntu mu kazi ke. Mu Balevi hari abanditsi n'abayobozi n'abarinzi.
14
Igihe babikuraga amafaranga yagenewe gusana Ingoro y'Uhoraho, umutambyi Hilikiya abona igitabo cy'Amategeko y'Uhoraho, yatanzwe anyujijwe kuri Musa.
15
Hilikiya abwira umwanditsi Shafani ati: “Nabonye igitabo cy'Amategeko mu Ngoro y'Uhoraho.” Nuko agishyikiriza Shafani.
16
Shafani na we agishyira umwami kandi aramubwira ati: “Ibyo wategetse abagaragu bawe byose ubu barabikora:
17
amafaranga yari mu Ngoro y'Uhoraho bayashyikirije abashinzwe imirimo yo gusana.”
18
Umwanditsi Shafani yungamo ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani agisomera umwami.
19
Umwami yumvise ibivugwa mu gitabo cy'Amategeko ashishimura imyambaro ye,
20
ategeka Hilikiya na Ahikamu mwene Shafani na Abudoni mwene Mika, n'umwanditsi Shafani na Asaya umugaragu w'umwami ati:
21
“Nimugende mugishe inama Uhoraho ku bwanjye no ku bw'Abisiraheli n'Abayuda basigaye, ku byerekeye ibivugwa muri iki gitabo kimaze gutahurwa. Koko rero, Uhoraho adufitiye uburakari bukomeye kubera ko ba sogokuruza batumviye ijambo rye, ngo bakurikize ibyanditswe muri iki gitabo byose.”
22
Hilikiya n'izindi ntumwa z'umwami bajya ku muhanuzikazi Hulida, wari utuye ahitwa “Intara ya kabiri” ya Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva mwene Harehasi, ni we wari umubitsi w'imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi uko ikibazo giteye.
23
Umuhanuzikazi aherako arabasubiza ati: “Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: Nimugende mumbwirire uwabatumye muti:
24
‘Ngiye guteza aha hantu n'abahatuye icyago gikomeye, nk'uko byanditswe mu gitabo basomeye imbere y'umwami w'u Buyuda.
25
Abayuda baranyimūye bosereza imibavu izindi mana, ku buryo ibikorwa byabo byose byandakaje. Ni yo mpamvu nzabarakarira sincururuke.’
26
Naho uwo mwami w'u Buyuda wabatumye kungisha inama, mumubwire muti: ‘Uhoraho Imana ya Isiraheli aravuze ngo: wumvise amagambo y'icyo gitabo
27
wicisha bugufi imbere yanjye, kandi uzirikana mu mutima wawe icyo nteganyirije aha hantu n'abahatuye. Kubera ko washishimuye imyambaro yawe kandi ukarira, ndakumenyesha ko nakumvise.’ Ni jye Uhoraho ubivuze.
28
Ni yo mpamvu nzakureka ukisazira neza ugashyingurwa mu mahoro, utarebye amahano ngiye guteza aha hantu n'abahatuye.” Nuko intumwa zizanira umwami icyo gisubizo.
29
Umwami atumiza abakuru b'imiryango y'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu.
30
Nuko arazamuka ajya mu Ngoro y'Uhoraho ari kumwe n'abantu bose bo mu Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu, n'abatambyi n'Abalevi na rubanda rwose, aboroheje n'abakomeye. Umwami abasomera aranguruye ijwi amagambo yose y'igitabo cy'Isezerano cyatahuwe mu Ngoro y'Uhoraho.
31
Ahagarara imbere y'abaturage, asezeranira bushya imbere y'Uhoraho ko azamuyoboka, akitondera amabwiriza ye n'inyigisho ze n'amateka ye abikuye ku mutima, no mu mibereho ye yose. Kwari ukugira ngo asohoze Isezerano nk'uko byanditswe muri icyo gitabo.
32
Hanyuma yemeza Ab'i Yeruzalemu n'ab'Ababenyamini iryo Sezerano. Kuva ubwo abatuye i Yeruzalemu bakurikiza Isezerano bagiranye n'Imana ya ba sekuruza.
33
Yosiya akuraho ibizira byose byakorerwaga mu ntara zose za Isiraheli, ategeka abantu bose bo muri Isiraheli kuramya Uhoraho Imana yabo. Igihe cyose Yosiya yabayeho, ntibigera bateshuka gukurikira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
← Chapter 33
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 35 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36