bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
2 Chronicles 25
2 Chronicles 25
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 26 →
1
Amasiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka makumyabiri n'icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yehoyadini w'i Yeruzalemu.
2
Amasiya yakoze ibinogeye Uhoraho, ariko ntiyabikoze abikuye ku mutima.
3
Amaze gukomeza ubutegetsi bwe, yica abasirikare be bari barishe se, Umwami Yowasi.
4
Icyakora ntiyica abahungu babo kuko yakurikije ibyanditswe mu gitabo cy'Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yategetse ngo “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by'abana babo, kandi n'abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by'ababyeyi, ahubwo buri muntu azazira icyaha cye bwite.”
5
Amasiya akoranya Abayuda akurikije imiryango yabo, ashyiraho abakuru b'ingabo batwara amagana, n'abatwara ibihumbi bo mu Buyuda no mu ntara y'u Bubenyamini hose. Hanyuma abarura abasore bose bagejeje ku myaka makumyabiri n'abayirengeje, abona ibihumbi magana atatu bashobora kujya ku rugamba, bazi kurwanisha inkota n'amacumu.
6
Atanga toni eshatu z'ifeza, maze agurira abagabo b'intwari ibihumbi ijana b'Abisiraheli.
7
Ariko umuhanuzi aza kubwira Amasiya ati: “Nyagasani! Ntujyane n'ingabo z'Abisiraheli kuko Uhoraho atari kumwe n'Abisiraheli, bariya bene Efurayimu bose!
8
Koko rero uramutse uzizanye wibwira ko wagira imbaraga ku rugamba, Imana yatuma abanzi bawe bagutsinda, kuko Imana ari yo yatuma utsinda cyangwa utsindwa.”
9
Amasiya abaza uwo muhanuzi ati: “None nabigenza nte, ko nahaye ingabo z'Abisiraheli toni eshatu z'ifeza?” Umuhanuzi aramusubiza ati: “Uhoraho afite icyo azaguha kiruta ibyo.”
10
Nuko Amasiya asezerera ingabo z'Abefurayimu basubira iwabo bafite umujinya mwinshi, bagenda barakariye Abayuda.
11
Amasiya amaze gukomera bihagije atabarana n'ingabo ze mu kibaya cy'Umunyu, bahatsinda ingabo ibihumbi icumi z'Abedomu.
12
Abayuda bafata abantu ibihumbi icumi babajyana hejuru y'urutare barabahanantura, bose baravunagurika.
13
Icyakora za ngabo z'Abisiraheli Amasiya yari yirukanye kugira ngo zidatabarana na we, zitera imijyi y'u Buyuda zirayigabiza kuva i Samariya kugeza i Betihoroni. Zihatsinda abantu ibihumbi bitatu, zinyaga iminyago myinshi.
14
Amasiya ahindukiye amaze gutsinda Abedomu, azana ibigirwamana by'Abanyaseyiri maze abigira ibye, arabisenga abyosereza n'imibavu.
15
Nuko Uhoraho aramurakarira cyane, amwoherereza umuhanuzi kugira ngo amubaze ati: “Kuki wemera gusenga ibigirwamana bya bariya bantu bitashoboye kubakuvana mu nzara?”
16
Akivuga ibyo Amasiya aramubaza ati: “Ese wahawe uburenganzira bwo kugira inama umwami? Ceceka! Urashaka se gukubitwa?” Umuhanuzi araceceka ariko abanje kumubwira ati: “Nzi ko Imana ishaka kukurimbura, kuko utumviye inama zanjye.”
17
Umwami w'u Buyuda Amasiya amaze kugisha inama, atuma ku mwami wa Isiraheli Yehowasi mwene Yehowahazi umuhungu wa Yehu ati: “Ngwino turwane imbonankubone!”
18
Yehowasi umwami wa Isiraheli atuma kuri Amasiya umwami w'u Buyuda ati: “Igihe kimwe, igitovu cyo ku bisi bya Libani cyatumye ku giti cya sederi cy'aho muri Libani kiti ‘Ndagusaba umugeni w'umuhungu wanjye.’ Bukeye inyamaswa inyura kuri icyo gitovu irakiribata.
19
None wowe uravuga ko watsinze Abedomu, uriyumvamo ikuzo. Tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n'igihugu cy'u Buyuda?”
20
Nyamara Amasiya ntiyita kuri uwo muburo, kuko ibyo byari biturutse ku Mana yashakaga kumugabiza Yehowasi, kubera ko bayobotse imana z'Abedomu.
21
Yehowasi umwami wa Isiraheli arazamuka arwana na Amasiya umwami w'u Buyuda, bahanganira i Betishemeshi mu Buyuda.
22
Ingabo z'u Buyuda zitsindwa n'Abisiraheli maze zirahunga, buri wese ajya iwe.
23
Yehowasi umwami wa Isiraheli afatira mpiri i Betishemeshi Amasiya mwene Yowasi, umuhungu wa Ahaziya umwami w'u Buyuda. Yehowasi amujyana i Yeruzalemu, kandi asenya igice cy'urukuta rw'umujyi: kuva ku irembo rya Efurayimu kugeza ku ry'Inguni, hajya kureshya na metero magana abiri.
24
Nuko asahura izahabu n'ifeza n'ibikoresho byose byari mu Ngoro y'Imana birinzwe na Obededomu, asahura n'ibyari mu bubiko bw'ingoro ya cyami, maze atwara iminyago y'abantu ho ingwate asubira i Samariya.
25
Amasiya mwene Yowasi umwami w'u Buyuda, abaho imyaka cumi n'itanu nyuma y'urupfu rwa Yehowasi mwene Yehowahazi umwami wa Isiraheli.
26
Ibindi bikorwa bya Amasiya, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami b'u Buyuda n'aba Isiraheli”.
27
Kuva aho Amasiya arekeye gukurikira Uhoraho, abaturage b'i Yeruzalemu baramugambaniye maze ahungira i Lakishi, bamukurikiranayo bamwicirayo.
28
Umurambo we bawuzana uhetswe n'ifarasi, bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi.
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36