bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 10
Ezekiel 10
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 11 →
1
Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y'umutwe w'abakerubi, hari igisa n'ibuye rya safiro rimeze nk'intebe y'ubwami.
2
Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y'ibitare ati “Genda ujye hagati y'inziga zikaraga munsi y'umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y'ibishirira ukuye hagati y'abakerubi, uyanyanyagize hejuru y'umurwa.”Nuko ajyamo ndeba.
3
Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw'iburyo rw'inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzura mu gikari.
4
Nuko ubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w'inzu, maze inzu yuzuramo igicu, urugo na rwo rwuzuramo kurabagirana k'ubwiza bw'Uwiteka.
5
Guhorera kw'amababa y'abakerubi kurumvikana kugera no mu rugo rw'ikambere, kumeze nk'ijwi ry'Imana Ishoborabyose iyo ivuze.
6
Nuko Uwiteka amaze gutegeka uwo muntu wari wambaye imyambaro y'ibitare ati “Enda umuriro uri hagati y'inziga zikaraga hagati y'abakerubi”, aherako arinjira ahagarara iruhande rw'uruziga.
7
Maze umukerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y'abakerubi, yenda umuriro ubari hagati awushyira mu biganza by'uwo wari wambaye imyambaro y'ibitare, na we arawakira arasohoka.
8
Nuko munsi y'amababa y'abakerubi haboneka igisa n'ikiganza cy'umuntu.
9
Maze ndebye mbona inziga enye ziri iruhande rw'abakerubi, uruziga rumwe ruri iruhande rw'umukerubi, urundi ruziga ruri iruhande rw'undi mukerubi, kandi izo nziga zasaga na tarushishi.
10
Kandi uko zari zimeze uko ari enye zarasaga, bimeze nk'aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga.
11
Iyo zagendaga, zagendaga mu mpande zazo enye zikagenda zitagoragora, ahubwo aho umutwe wabaga werekeye ni ho zaromborezaga, zikagenda zitagoragora.
12
Umubiri wabo wose n'imigongo yabo, n'amaboko yabo, n'amababa yabo, n'inziga bari bafite uko ari bane byari bifite amaso impande zose,
13
izo nziga uko nabyumvise zitwaga inziga zikaraga.
14
Kandi umwe umwe yari afite mu maso hane: mu maso hambere hari mu maso h'umukerubi, mu maso ha kabiri hari mu maso h'umuntu, mu maso ha gatatu hari mu maso h'intare, kandi mu maso ha kane hari mu maso h'igisiga.
15
Maze abakerubi baratumbagira, ari bo cya kizima nari nabonye ku mugezi Kebari.
16
Kandi iyo abakerubi bagendaga inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo abakerubi baramburaga amababa yabo bagira ngo baguruke bave ku isi, inziga na zo ntizabavaga iruhande.
17
Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, batumbagira zigatumbagirana na bo, kuko umwuka w'icyo kizima wari muri zo.
18
Nuko ubwiza bw'Uwiteka buherako buva mu muryango w'inzu, buhagarara ku bakerubi.
19
Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n'inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.
20
Abo ni bo cya kizima nabonye kiri munsi y'Imana ya Isirayeli ku mugezi Kebari, maze menya yuko ari abakerubi.
21
Umwe umwe yari afite mu maso hane, kandi umwe umwe afite amababa ane n'ibisa n'ibiganza by'umuntu biri munsi y'amababa yabo.
22
Kandi uko mu maso habo hasaga, n'ishusho yabo, na bo ubwabo ni byo nabonye ku mugezi Kebari, bakagenda umwe umwe aromboreje imbere ye.
← Chapter 9
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 11 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48