bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 42
Ezekiel 42
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 41
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 43 →
1
Maze amvanayo anjyana mu rugo rw'inyuma aherekeye ikasikazi, angeza mu kumba kari imbere y'umwanya uciye hagati, kerekeye ku nzu iri aherekeye ikasikazi.
2
Uruhande rwarimo urugi rw'aherekeye ikasikazi, uburebure bw'umurambararo bwarwo bwari mikono ijana, ubugari bwarwo ari mikono mirongo itanu.
3
Rwari rwerekeye ahari mikono makumyabiri y'urugo rw'imbere, kandi rwerekeye no ku mbuga ishashweho amabuye y'urugo rw'inyuma, aho amabaraza y'utwumba twari tugerekeranye dutatu dutatu yari ari.
4
Imbere y'utwo twumba hari inzira ifite ubugari bwa mikono cumi n'akayira ka mukono umwe, kandi imiryango yatwo yari yerekeye ikasikazi.
5
Utwumba two hejuru twari duto ku two hasi n'utwo hagati, kuko twatubijwe n'amabaraza yatwo.
6
Kuko twari tugerekeranije dutatu dutatu, ariko tudafite inkingi nk'inkingi za za ngo, ni cyo cyatumaga uhereye hasi utwumba two hejuru tuba duto ku two hasi no ku two hagati.
7
Urusika rw'utwumba rwaheraga inyuma ku rugo rw'inyuma ruri imbere y'utwumba, uburebure bwarwo bwari mikono mirongo itanu,
8
kuko uburebure bw'umurambararo bw'utwumba tw'aherekeye mu rugo rw'inyuma bwari mikono mirongo itanu, ariko imbere y'urusengero ho hari mikono ijana.
9
Munsi y'utwo twumba hari irembo ryerekeye iburasirazuba, ryanyurwagamo n'abaturuka mu rugo rw'inyuma.
10
Mu mubyimba w'urusika rw'urugo rw'aherekeye iburasirazuba, na ho hari utwumba twari imbere y'umwanya uciye hagati, twerekeye ku nzu.
11
Inzira yari imbere yatwo yasaga n'inzira yari ku twumba tw'aherekeye ikasikazi, twose twanganaga mu burebure no mu bugari. Imiryango yatwo n'uko twaringanijwe n'inzugi zatwo, byose byarasaga.
12
Inzugi z'utwumba tw'aherekeye ikusi na zo ni ko zari zimeze, ku mutwe w'inzira hari urugi, ari yo nzira yari iri imbere y'urusika rw'aherekeye iburasirazuba, ahanyurwa.
13
Maze arambwira ati “Utwumba tw'aherekeye ikasikazi n'utw'aherekeye ikusi, turi imbere y'umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n'ituro ry'ifu, n'igitambo cy'ibyaha n'igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera.
14
Abatambyi nbinjira, ntibazasohoka ngo bave ahera bajye mu rugo rw'inyuma bambaye imyambaro yabo bambara bakorera Imana, ahubwo bazaba ari ho bayibika kuko ari iyera, maze bambare indi myambaro babone kwegera ibya rubanda.”
15
Nuko arangije kugera inzu iri imbere, anjyana mu nzira iri ku irembo ry'aherekeye iburasirazuba, agera urugo impande zose.
16
Ageresha uruhande rw'aherekeye iburasirazuba urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
17
Maze ageresha uruhande rw'aherekeye ikasikazi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
18
Ageresha uruhande rw'aherekeye ikusi urubingo rugereshwa, ruba imbingo magana atanu.
19
Ahindukirira mu ruhande rw'aherekeye iburengerazuba, ahageresha urubingo rugereshwa haba imbingo magana atanu.
20
Agera impande enye z'inkike izengurutse inzu, uburebure bwayo buba imbingo magana atanu, n'ubugari bwayo yandi atanu. Iyo nkike yari iyo gutandukanya ibyera n'ibya rubanda.
← Chapter 41
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 43 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48