bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 8
Ezekiel 8
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 9 →
1
Nuko mu mwaka wa gatandatu, mu kwezi kwa gatandatu, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi, nari nicaye mu nzu yanjye n'abakuru b'i Buyuda na bo bicaye imbere yanjye, maze ukuboko k'Umwami Uwiteka kungwiraho aho nari ndi.
2
Nuko ndebye mbona ufite ishusho isa n'umuriro, uhereye ku rukenyerero rwe ugasubiza hepfo ari umuriro, kandi uhereye mu rukenyerero rwe ugasubiza haruguru hararabagiranaga, hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye.
3
Maze arambura igisa n'ikiganza afata umusatsi wo ku mutwe wanjye, maze Umwuka aranterura angeza hagati y'ijuru n'isi anjyana i Yerusalemu ndi mu iyerekwa ry'Imana, angeza ku rugi rw'irembo ry'imbere ry'aherekeye ikasikazi, aho intebe y'igishushanyo gitera Imana gufuha yari iri.
4
Nuko mbona ubwiza bw'Imana ya Isirayeli buhari, nk'uko nari nabwerekewe mu gisiza.
5
Nuko arambwira ati “Mwana w'umuntu, noneho ubura amaso yawe urebe ahagana ikasikazi.” Mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi h'irembo ry'igicaniro cya gishushanyo gitera Imana gufuha kiri mu irembo.
6
Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese uruzi icyo bakora n'ibibi bikomeye ab'inzu ya Isirayeli bahakorera, bintera kujya kwigira kure y'ubuturo bwanjye bwera? Ariko uzongera kubona ibindi bizira bikomeye.”
7
Nuko anjyana ku irembo ry'urugi, maze ndebye mbona icyuho mu nkike.
8
Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, ngaho agūra icyo cyuho ku nkike.” Nuko maze kucyagura mbona urugi.
9
Nuko arambwira ati “Kingura winjire urebe ibizira bibi bakoreramo.”
10
Nuko ndinjira, maze ndebye mbona amoko yose y'ibyikurura hasi n'inyamaswa zishishana, n'ibigirwamana byose by'inzu ya Isirayeli, bishushanijwe ku rusika impande zose.
11
Kandi imbere yabyo hahagaze abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b'inzu ya Isirayeli, hagati yabo hahagaze Yāzaniya mwene Shafani, umuntu wese afite icyotero cye mu ntoki ze kandi hatama impumuro y'umwotsi w'imibavu.
12
Maze arambaza ati “Mwana w'umuntu, mbese ubonye ibyo abakuru b'inzu ya Isirayeli bakorera mu mwijima, umuntu wese ibitekerezo bye abishushanyiriza ahameze nk'icyumba hiherereye? Kuko bavuga bati ‘Uwiteka ntaturuzi, Uwiteka yataye igihugu.’ ”
13
Arongera arambwira ati “Uraza kubona ibindi bizira bikomeye bakora.”
14
Maze anjyana ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka, ryerekeye ikasikazi, nuko mbona abagore bicaye baborogera Tamuzi.
15
Maze arambaza ati “Mbese urabibonye wa mwana w'umuntu we? Uraza kubona ibindi bizira bikomeye biruta ibi.”
16
Nuko aranjyana angeza mu rugo rw'imbere rw'inzu y'Uwiteka, maze ndebye mbona ku irembo ry'urusengero rw'Uwiteka hagati y'umuryango n'igicaniro, abantu bagera nko kuri makumyabiri na batanu bateye imigongo ku rusengero rw'Uwiteka bareba iburasirazuba, kandi basengaga izuba berekeye aho rirasira.
17
Maze arambaza ati “Mbese ibyo urabibonye wa mwana w'umuntu we, ibyo bizira ab'inzu ya Yuda bakorera aha biraboroheye? Kuko igihugu bacyujujemo urugomo kandi bakongera kundakaza, ndetse bakaneguriza izuru.
18
Ni cyo gituma nanjye nzabagirira uburakari, ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, nubwo bantakambira mu matwi bashyize ejuru ntabwo nzabumvira.”
← Chapter 7
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 9 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48