bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 6
Ezekiel 6
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 7 →
1
Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2
“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti
3
‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n'udusozi, imigezi n'ibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n'amasengero yanyu yo mu mpinga z'imisozi.
4
Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, n'ibishushanyo byanyu by'izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y'ibigirwamana byanyu.
5
Nzarambika intumbi z'Abisirayeli imbere y'ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw'ibicaniro byanyu.
6
Aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z'imisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, n'ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n'ibishushanyo by'izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe.
7
Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka.
8
“ ‘Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu.
9
Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n'imitima yabo irarikira yanyimūye, n'amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n'ibibi bakoreye mu bizira byabo byose.
10
Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’ ”
11
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y'ibizira bibi inzu y'Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n'inzara n'icyorezo.
12
Uri kure azicwa n'icyorezo, n'uri hafi azicishwa inkota, kandi n'usigaye na we ari mu rukubo azicwa n'inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.
13
Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y'ibigirwamana byabo iruhande rw'ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z'imisozi, no munsi y'igiti cy'umwera gitoshye cyose no munsi y'igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.
14
Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka n'ikidaturwa, uhereye mu butayu bw'aherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.”
← Chapter 5
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 7 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48