bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 31
Ezekiel 31
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 32 →
1
Nuko mu mwaka wa cumi n'umwe, mu kwezi kwa gatatu ku munsi wa mbere w'uko kwezi, ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
2
“Mwana w'umuntu, ubwire Farawo umwami wa Egiputa n'abantu be bose uti ‘Ni nde muhwanije gukomera?
3
Dore Umwashuri yari umwerezi w'i Lebanoni, ufite amashami meza n'igicucu kinini kandi ari muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu.
4
Wakujijwe n'amazi menshi imuhengeri hawutera gukura neza, imigezi yaho yatemberaga impande z'aho watewe zose, ukayobora imigende yawo y'amazi ku biti byose byo mu gasozi.
5
Ni cyo cyatumye uburebure bwawo busumba ibiti byose byo ku gasozi n'amahage yawo akagwira, amashami yawo agakuzwa n'amazi menshi kandi ugatoha.
6
Ibisiga byo mu kirere byose bikarika mu mashami yawo, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikabyarira ibyana byazo munsi y'amashami yawo, amahanga akomeye yose akaba igicucu cyawo.
7
Uko ni ko warimbishijwe n'ubunini bwawo n'uburebure bw'amashami yawo, kuko imizi yawo yari ishoreye mu mazi menshi.
8
Imyerezi yo muri ya ngobyi y'Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha, imiberoshi ntiyareshyaga n'amahage yawo, n'imyarumoni ntabwo yareshyaga n'amashami yawo, kandi nta giti cyo muri iyo ngobyi y'Imana cyari gihwanije na wo ubwiza.
9
Nawurimbishije amashami menshi, bituma ibiti byose byo muri Edeni byari mu ngobyi y'Imana biwugirira ishyari.
10
“ ‘Ni cyo cyatumye Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wabaye muremure, mu bushorishori bwawo bwageze mu bicu, kandi uburebure bwawo bugatuma umutima wawo wishyira hejuru,
11
nzawugabiza intwari yo mu mahanga izawugira uko ishatse, nawirukanye nywuhoye ibibi byawo.
12
Kandi inzaduka z'abanyamahanga zitera ubwoba zarawutemye ziwusiga aho, amashami yawo anyanyagira ku misozi no mu bikombe hose, na yo amahage yawo aravunika agwa ku migende y'amazi yose yo mu gihugu, kandi amahanga yo mu isi yose ava mu gicucu cyawo arawusiga.
13
Ibisiga byo mu kirere byose bizataha kuri wo aho waguye, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba zizaba ku mashami yawo,
14
kugira ngo hatagira igiti cyo hafi y'amazi kiziratana uburebure bwacyo, cyangwa ngo kigabe amashami mu bushorishori bwacyo, habe n'ibikomeye byo muri byo bigira ngo bisumbe ibindi ari byo biyoborwamo amazi byose, kuko byose byatanzwe ngo bipfe bijye ikuzimu, bifatanijwe n'abantu bamanuka bajya mu rwobo.
15
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi wamanukaga ujya ikuzimu nategetse kuwuborogera, nawukingiye imuhengeri, mbuza imigezi yaho gutemba n'amazi menshi aragomerwa, maze ntuma i Lebanoni ngo hawuborogere kandi n'ibiti byose byo mu gasozi ngo biwurabire.
16
Natumye amahanga ahindishwa umushyitsi no guhorera ko kugwa kwawo, igihe nawujugunyaga ikuzimu hamwe n'abo bamanukana bajya mu rwobo, ibiti byose byo muri Edeni n'ibyateretswe biruta ibindi ubwiza by'i Lebanoni, biyoborwamo amazi byose byahumurijwe aho biri ikuzimu.
17
Na byo bijyana na wo ikuzimu bisanga abicishijwe inkota, ndetse bari bawubereye amaboko bakaba mu gicucu cyawo hagati y'amahanga.
18
“ ‘Mu biti byo muri Edeni ni ikihe muhwanije ubwiza no gukomera? Ariko uzacishwa bugufi hamwe n'ibiti byo muri Edeni ugere ikuzimu, uzarambarara hagati y'abatakebwe hamwe n'abacishijwe inkota. Uwo ni Farawo n'abantu be bose. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.’ ”
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 32 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48