bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 28
Ezekiel 28
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 29 →
1
Ijambo ry'Uwiteka ryongeye kunzaho riti
2
“Mwana w'umuntu, ubwire umwami w'i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y'Imana iri hagati y'inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n'umutima w'Imana.
3
Erega urusha Daniyeli ubwenge, nta gihishwe uyoberwa!
4
Ubwenge bwawe no kumenya kwawe byaguhesheje ubutunzi, ukuzuza izahabu n'ifeza mu bubiko bwawe,
5
ubwenge bwawe bwinshi n'ubugenza bwawe bwakugwirije ubutunzi, maze ubutunzi bwawe bwateye umutima wawe kujya hejuru.
6
“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagereranije umutima wawe n'umutima w'Imana,
7
ni cyo gituma ngiye kuguteza inzaduka z'abanyamahanga bateye ubwoba, na bo bazakuhira inkota zabo zikumareho ubwiza bw'ubwenge bwawe, banduze no kubengerana kwawe.
8
Bazakumanura bakurohe mu rwobo, kandi uzapfa urupfu rw'abaguye hagati y'inyanja.
9
Aho uzongera kuvugira imbere y'ugusogota uti “Ndi Imana”? Ariko imbere y'ukwica uri umuntu nturi Imana,
10
uzapfa urupfu rw'udakebwe wishwe n'amaboko y'abanyamahanga. Ni ko nabivuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
11
Maze ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti
12
“Mwana w'umuntu, curira umwami w'i Tiro umuborogo umubwire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n'ubwiza buhebuje.
13
Wahoze muri Edeni ya ngobyi y'Imana, umwambaro wawe wari ibuye ryose ry'igiciro cyinshi, odemu na pitida na yahalomu, na tarushishi na shohamu na yasipi, na safiro na nofekina na bareketi n'izahabu, ubuhanga bwo kubaza amashako n'imyironge bwari iwawe, mu munsi waremwemo byose byari biringaniye.
14
Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w'Imana, wagendagenderaga hagati y'amabuye yaka umuriro.
15
Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.
16
Wuzuyemo urugomo ruzanywe n'ubugenza bwawe bwinshi bugutera gucumura, ni cyo cyatumye nkwirukana nk'uwanduye nkagukura ku musozi w'Imana. Narakurimbuye wa mukerubi utwikīra we, ngukura hagati ya ya mabuye yaka umuriro.
17
Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru, kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe, nakujugunye hasi ngutangariza imbere y'abami kugira ngo bakwitegereze.
18
Ububi bwawe bwinshi no gukiranirwa kuva mu bugenza bwawe byatumye wanduza ubuturo bwawe bwera, ni cyo cyanteye gukongeza umuriro ukuvuyemo uragukongora, maze nguhindurira ivu imbere y'abakureba bose.
19
Abakunzi bose bo mu mahanga bazagutangarira, wahindutse igishishana kandi ntabwo uzongera kubaho ukundi.’ ”
20
Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
21
“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri Sidoni, uhahanurire uti
22
‘Umva uko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore ndakwibasiye yewe Sidoni we, nzashyirwa hejuru mu gihugu cyawe maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nzaba maze kubahana nkiyerekana muri bo ko ndi Uwera.
23
Nzaboherezamo icyorezo mvushirize amaraso mu nzira zaho, kandi abakomeretse bazahagwamo bicishijwe inkota impande zaho zose, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.
24
“ ‘Kandi nta hwa rihanda rizongera kuba ku nzu ya Isirayeli, cyangwa umufatangwe ubabaza mu babakikijeho bose babasuzuguraga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.
25
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Igihe nzaba maze gukoranya ab'inzu ya Isirayeli mbakuye mu mahanga aho bari batatanirijwe, nkiyerekana muri bo imbere y'abanyamahanga ko ndi Uwera, ni bwo bazatura mu cyabo gihugu, icyo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.
26
Bazagituramo biraye, ni ukuri bazubaka amazu, batere n'inzabibu bibereye mu mahoro, igihe nzaba maze guciraho iteka ababasuzuguraga bose bari babakikije. Maze bazamenye yuko ndi Uwiteka Imana yabo.’ ”
← Chapter 27
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 29 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48