bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 48
Ezekiel 48
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 47
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
1
“Aya ni yo mazina y'imiryango uhereye aherekera ikasikazi, ahakikiye inzira y'i Hetiloni ukageza i Hamati, n'i Hasarenani h'urugabano rw'i Damasiko ikasikazi hateganye n'i Hamati, hagati y'aherekeye iburasirazuba, n'iburengerazuba hazaba umugabane wa Dani.
2
Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Dani ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Asheri.
3
Kandi uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Asheri ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Nafutali.
4
Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Nafutali ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Manase.
5
Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Manase ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Efurayimu.
6
Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Efurayimu ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wa Rubeni.
7
Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Rubeni ukageza aherekeye iburasirazuba, hazaba umugabane wa Yuda.
8
“Uhereye iburasirazuba hateganye n'urugabano rwa Yuda ukageza aherekeye iburengerazuba, hazaba umugabane wejejwe muzaturaho amaturo, ubugari bwawo buzaba ubw'imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi uburebure bwawo buzahwane n'indi migabane uhereye aherekeye iburasirazuba ukageza aherekeye iburengerazuba, kandi ubuturo bwera buzawubemo hagati.
9
“Umugabane wera muzatura Uwiteka, uburebure bwawo buzabe imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi.
10
Uwo mugabane wera uzaba uw'abatambyi. Aherekeye ikasikazi hawo uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'aherekeye iburengerazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n'aherekeye iburasirazuba ubugari bwawo buzaba ibihumbi cumi, n'aherekeye ikusi uburebure bwawo buzaba ibihumbi makumyabiri na bitanu, kandi ubuturo bwera bw'Uwiteka buzabe hagati yaho.
11
Uzabe uw'abatambyi bejejwe bo muri bene Sadoki, bakomeje kunkorera ntibanyimūre, igihe Abisirayeli bayobye nk'uko Abalewi bayobye.
12
Uwo mugabane uzababere uwera cyane ukuwe mu migabane y'igihugu, kandi ubangikanye n'urugabano rw'uw'Abalewi.
13
“Abalewi na bo bazagira umugabane ukikije ku rugabano rw'abatambyi, uburebure bwawo buzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi. Uburebure bwose buzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu, n'ubugari ibihumbi cumi.
14
Kandi ntihazagire ikigurwa cyo muri wo cyangwa ngo kiguranwe, kandi umuganura w'igihugu ntuzabe uw'abandi, kuko cyerejwe Uwiteka.
15
“Ibihumbi bitanu byasigaye ku bugari bw'ibihumbi makumyabiri na bitanu hazaba aha rubanda, no kubaka umurwa urimo ubuturo n'imihana yawo, uwo murwa uzabe hagati yaho.
16
Izi ni zo ngero zawo: uruhande rw'ikasikazi ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, uruhande rw'ikusi ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, uruhande rw'iburasirazuba ruzabe ibihumbi bine na magana atanu, n'uruhande rw'iburengerazuba ibihumbi bine na magana atanu.
17
Kandi umurwa uzagire imihana: aherekeye ikasikazi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye ikusi hazabe magana abiri na mirongo itanu, aherekeye iburasirazuba hazabe magana abiri na mirongo itanu, n'aherekeye iburengerazuba magana abiri na mirongo itanu.
18
Ahasigaye hateganye n'uburebure bw'umugabane wera, uruhande rwaho rw'aherekeye iburasirazuba ruzabe ibihumbi cumi, n'urw'aherekeye iburengerazuba ibihumbi cumi. Hazabe hateganye n'umugabane w'ubuturo bwera, kandi umwero waho ujye uba ibyokurya by'abakora mu murwa.
19
Abakora mu murwa bo mu miryango yose ya Isirayeli, bajye bahahinga.
20
“Umugabane wera wose uzabe ibihumbi makumyabiri na bitanu ku bihumbi makumyabiri na bitanu. Muzature ituro ry'umugabane w'ubuturo bwera, ufite impande enye zingana n'ah'umurwa.
21
“Ahasigaye ho mu mpande zombi z'umugabane wera n'umurwa, hazabe ah'umwami. Ahateganye n'ibihumbi makumyabiri na bitanu by'umugabane wera herekeye mu ruhande rw'iburasirazuba, n'ahateganye n'ibihumbi makumyabiri na bitanu by'umugabane wera herekeye mu ruhande rw'iburengerazuba, hateganye n'iyo migabane, hazabe ah'umwami kandi umugabane wera n'ubuturo bwera bw'urusengero bizabe hagati yarwo.
22
Maze kandi uhereye ku mugabane w'Abalewi n'ah'umurwa, uri hagati ya gakondo y'umwami, hagati y'urugabano rwa Yuda n'urugabano rwa Benyamini, hazabe ah'umwami.
23
“Na yo imiryango isigaye, uhereye aherekeye iburasirazuba ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Benyamini.
24
Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Benyamini ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Simiyoni.
25
Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Simiyoni ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Isakari.
26
Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Isakari ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Zebuluni.
27
Uhereye iburasirazuba hateganye n'umugabane wa Zebuluni ukageza aherekeye iburengerazuba, hazabe umugabane wa Gadi.
28
“Kandi uhereye aherekeye ikusi h'urugabano rwa Gadi, urugabano ruzabe uhereye i Tamari ukageza ku mazi y'i Meribati Kadeshi no ku mugezi wa Egiputa ku Nyanja Nini.
29
“Icyo ni cyo gihugu muzagabanisha imiryango ya Isirayeli ubufindo kuba gakondo yabo, kandi iyo ni yo migabane yabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
30
“Aya ni yo marembo y'umurwa: mu ruhande rw'ikasikazi ni imbingo ibihumbi bine na magana atanu,
31
kandi amarembo y'umurwa azitirirwa amazina y'imiryango ya Isirayeli, mu ruhande rw'ikasikazi amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Rubeni, irindi ribe irembo rya Yuda, irindi ribe irembo rya Lewi.
32
No mu ruhande rw'iburasirazuba h'imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Yosefu, irindi ribe irembo rya Benyamini, irindi ribe irembo rya Dani.
33
No mu ruhande rw'ikusi hagereshejwe imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Simiyoni, irindi ribe irembo rya Isakari, irindi ribe irembo rya Zebuluni.
34
No mu ruhande rw'iburengerazuba h'imbingo ibihumbi bine na magana atanu habe amarembo atatu, rimwe ribe irembo rya Gadi, irindi ribe irembo rya Asheri, irindi ribe irembo rya Nafutali.
35
Ahawukikije hose hazabe imbingo ibihumbi cumi n'umunani, kandi uhereye uwo munsi uwo murwa uzitwa ngo ‘Uwiteka ni ho ari.’ ”
← Chapter 47
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48