bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
/
Ezekiel 46
Ezekiel 46
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
← Chapter 45
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 47 →
1
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Irembo ry'urugo ry'imbere ryerekeye iburasirazuba rijye ryugarirwa mu minsi itandatu y'umurimo, ariko ku munsi w'isabato ryugururwe, kandi ryugururwe no ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho.
2
Umwami ajye yinjira anyuze mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo ry'inyuma, maze ahagarare iruhande rw'igikingi cy'irembo, abatambyi batambe igitambo cye cyoswa, n'igitambo cye cy'uko ari amahoro, maze asengere mu bikingi by'amarembo ahereko ahave, ariko iryo rembo rye kugarirwa kugeza nimugoroba.
3
Kandi rubanda rwo mu gihugu rujye rusengera Uwiteka imbere y'iryo rembo ku masabato no mu mboneko z'ukwezi.
4
“ ‘Igitambo cyoswa umwami azajya atambirira Uwiteka ku munsi w'isabato, ni abana b'intama badafite inenge batandatu n'isekurume y'intama idafite inenge,
5
kandi ituro ry'ifu ku bw'isekurume y'intama ribe efa imwe, n'ituro ry'ifu ku bw'abana b'intama ribe nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
6
Kandi ku munsi wa mbere ukwezi kwabonetseho, azajye atanga ikimasa kidafite inenge n'abana b'intama batandatu, n'isekurume y'intama bidafite inenge,
7
kandi atange n'ituro ry'ifu, ku bw'ikimasa efa imwe, na efa imwe ku bw'isekurume y'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
8
Kandi umwami niyinjira ajye anyura mu nzira yo kw'ibaraza ry'irembo, iyo nzira abe ari yo asohokeramo.
9
“ ‘Ariko rubanda rwo mu gihugu niruza imbere y'Uwiteka mu minsi y'ibirori byabo byera, uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi aje gusenga, azatunguke mu nzira yo ku irembo ryerekeye ikusi, kandi uzinjira anyuze mu nzira y'irembo ryerekeye ikusi, azatunguke mu nzira y'irembo ryerekeye ikasikazi, ntazatunguke mu nzira y'irembo yinjiriyemo, ahubwo azaromboreze imbere ye.
10
Kandi umwami ajye yinjirana na bo binjiye, nibasohoka asohokane na bo.
11
Mu minsi y'ibirori no mu minsi mikuru, ituro ry'ifu rijye riba efa imwe ku bw'ikimasa, na efa imwe ku bw'isekurume y'intama, no ku bw'abana b'intama nk'uko ashaka, n'amavuta ya elayo hini imwe ku bwa efa y'ifu.
12
“ ‘Kandi igihe umwami azaturira Uwiteka igitambo abyishakiye, ari igitambo cyoswa cyangwa igitambo cy'uko ari amahoro, azugururirwe irembo ryerekeye iburasirazuba, atambe igitambo cye cyoswa n'ibitambo bye by'uko ari amahoro, nk'uko ajya agenza ku munsi w'isabato maze asohoke, namara guhita irembo ryugarirwe.
13
“ ‘Kandi nawe ujye utambirira Uwiteka umwana w'intama, umaze umwaka umwe kandi udafite inenge ho igitambo cyoswa iminsi yose, ujye uwutamba uko bukeye.
14
Kandi uwutangane n'ituro ry'ifu uko bukeye, kimwe cya gatandatu cya efa imwe, na kimwe cya gatatu cya hini y'amavuta ya elayo yo gutosa iyo fu nziza. Uko ni ko ituro ry'ifu riturwa Uwiteka rizaba rimeze. Ni itegeko ritazakuka iteka ryose.
15
Kandi ni ko bazajya batanga n'umwana w'intama, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo uko bukeye, kuba igitambo cyoswa gihoraho.
16
“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umwami nagira icyo aha umwe wo mu bahungu be cy'ubuntu, kizaba gakondo ye, kibe icy'abahungu be babe bene cyo, kuko ari gakondo yabo.
17
Ariko nagira icyo aha umwe mu bagaragu be agikuye muri gakondo ye, kizaba ari icye kugeza mu mwaka wo gukomorerwa, maze gisubizwe umwami, ariko gakondo ye izaba iy'abahungu be.
18
Kandi umwami ntagatware gakondo ya rubanda ku rugomo ngo abavane muri gakondo yabo, ahubwo ajye aha abahungu be ibyo akuye muri gakondo ye bwite, kugira ngo ubwoko bwanjye budatatana, umuntu wese akava muri gakondo ye.’ ”
19
Maze anjyana ahanyurwa h'iruhande rw'irembo, angeza mu twumba twera tw'abatambyi twerekeye ikasikazi, mpabona ahantu hari hirya, herekeye iburengerazuba.
20
Arambwira ati “Hariya hantu ni ho abatambyi bazajya bateka igitambo gikuraho urubanza n'ikindi gitambo gitambirirwa ibyaha, kandi ni ho bazajya botsa ituro ry'ifu, kugira ngo batabijyana hanze mu rugo rw'inyuma babyejesha rubanda.”
21
Maze anjyana mu rugo rw'inyuma, anyuza mu matako ane y'urugo, ndebye mbona ku matako y'inkike yose y'urugo hari ingombe.
22
Mu matako ane y'urugo hari ingombe zizitiweho, uburebure bwazo ari mikono mirongo ine, n'ubugari bwazo mikono mirongo itatu, zose uko ziri mu matako ane yazo zihwanije urugero.
23
Izo ngombe imbere yazo uko ari enye hari hakikije inkike, muri izo nkike hari amaziko impande zose.
24
Maze arambwira ati “Aya mazu ni ayo gutekwamo, aho abakorera urusengero bazajya bateka ibitambo bya rubanda.”
← Chapter 45
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 47 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48