bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 12
1 Chronicles 12
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 13 →
1
Ngaba abasanze Dawudi i Sikilagi igihe yari agikomeje kuba kure ya Sawuli mwene Kishi. Bari intwari zarwanaga aho rukomeye.
2
Bari bitwaje imiheto, bagakoresha ikiganza cy’iburyo n’icy’ibumoso kugira ngo batere amabuye no kugira ngo barase imyambi.
3
Mu bavandimwe ba Sawuli w’Umubenyamini hari: Ahiyezeri wari umutware wabo; Yowashi mwene Shema w’i Gibeya; Yeziyeli na Peleti bene Azumaweti; Beraka na Yehu b’i Anatoti;
4
Yishumaya w’i Gibewoni, wari umwe muri za Ntwari mirongo itatu z’imena kandi akaba umutware wazo;
5
Yirimeya, Yahaziyeli, Yohanani na Yozabadi w’i Gedera;
6
Eluzayi, Yerimoti, Beyaliya, Shemariyahu na Shefatiyahu w’i Harifu;
7
Elikana, Yishiyahu, Azareli, Yohezeri na Yashobeyamu b’i Koriha;
8
Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori.
9
Abagadi bamwe baritandukanya kugira ngo basange Dawudi mu buhungiro mu butayu. Bari abagabo b’intwari, abagabo b’intambara bigishijwe kurwana, bitwaje ingabo n’amacumu, bafite imbaraga nk’intare kandi bihuta nk’amasha ku misozi.
10
Ezeri yari umutware wabo, Obadiya amukurikira, Eliyabu ari uwa gatatu,
11
Mishumana uwa kane, Yirimeya uwa gatanu,
12
Atayi uwa gatandatu, Eliyeli uwa karindwi,
13
Yohanani uwa munani, Elizabadi uwa cyenda,
14
Yirimeyahu uwa cumi, Makubanayi uwa cumi n’umwe.
15
Muri bene Gadi, abo bari abagaba b’ingabo, umuto muri bo yategekaga abasirikare ijana, umukuru muri bo agategeka igihumbi.
16
Ni bo bambutse Yorudani mu kwezi kwa mbere, igihe yari yuzuye yarenze inkombe zayo, kandi birukana abari mu bibaya bose, iburasirazuba n’iburengerazuba.
17
Bamwe mu Babenyamini n’Abayuda baza basanga Dawudi aho yari mu buhungiro.
18
Asohoka abasanganira, nuko arababwira ati «Niba muzanywe n’amahoro mukaba muje kuntabara, ndabakirana umutima wanjye wose; ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye, kandi nta bugome nigeze, Imana y’abasokuruza bacu ibirebe kandi ibacire urubanza!»
19
Umwuka uza kuri Amasayi, umutware wa Ba Mirongo Itatu b’imena, ati «Turi abawe, Dawudi, turi kumwe nawe, mwene Yese! Amahoro! Gira amahoro! N’abaje kugutabara, na bo bagire amahoro, kuko Imana yawe igutabaye!» Dawudi arabakira, abashyira mu batware b’ingabo.
20
Abantu bamwe bo kwa Manase na bo bifatanya na Dawudi igihe yazanaga n’Abafilisiti kurwanya Sawuli, ariko ntiyemererwe gutabara Abafilisiti, kuko ibikomangoma byabo byagiye inama byirukana Dawudi, bivuga biti «Namara kutugambanira azifatanya na shebuja Sawuli maze badutsembe!»
21
Igihe Dawudi yajyaga i Sikilagi, abantu bamwe bo kwa Manase bifatanije na we: abo ni Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bari abatware b’amazu mu Bamanase.
22
Ni bo batabaye Dawudi n’ingabo ze, kuko bose bari abagabo b’intwari kandi baba abatware mu ngabo.
23
Koko rero buri munsi abantu basangaga Dawudi bajya kumutabara, ku buryo ingando ye yiyongereye ikaba nini nk’ingando y’Imana.
24
Ngiyi imibare y’imitwe y’abantu bitwaje intwaro z’intambara basanze Dawudi i Heburoni kugira ngo bamwimike abe umwami mu kigwi cya Sawuli, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse:
25
Muri bene Yuda: abagabo ibihumbi bitandatu na magana inani bafite ingabo n’amacumu kandi bakereye urugamba.
26
Muri bene Simewoni: abagabo b’intwari mu ntambara ibihumbi birindwi n’ijana.
27
Muri bene Levi: abagabo ibihumbi bine na magana atandatu;
28
wongeyeho Yehoyada, umutware w’abo mu nzu ya Aroni, wajyanye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi,
29
ukongeraho na Sadoki, umusore w’intwari, n’abatware b’inzu makumyabiri na babiri.
30
Mu Babenyamini n’abavandimwe ba Sawuli: abagabo ibihumbi bitatu, ariko kugeza icyo gihe abenshi bari basigaye bakorera Sawuli n’inzu ye.
31
Muri bene Efurayimu: abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, abagabo bari ibyamamare mu mazu yabo.
32
Abo mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi cumi n’umunani; bari bahamagawe mu mazina yabo, bategekwa kujya kwimika Dawudi ngo abe umwami.
33
Muri bene Isakari, abagabo bazi icyo Israheli igomba gukora n’igihe cyo kugikora: abatware magana abiri n’abavandimwe babo bose bayoboraga.
34
Muri bene Zabuloni: abagabo ibihumbi mirongo itanu bakereye urugamba, bitwaje intwaro zabo zose kandi biyemeje kurwana bashyizeho umwete nta kwizigama.
35
Muri bene Nefutali: abatware igihumbi, hamwe n’abagabo ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n’amacumu.
36
Muri bene Dani: abagabo ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atandatu bakereye urugamba.
37
Muri bene Asheri: abagabo ibihumbi mirongo ine bakereye urugamba.
38
Mu bo hakurya ya Yorudani, ari bo bene Rubeni, bene Gadi n’ab’ikindi gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi ijana na makumyabiri bitwaje intwaro z’amoko yose z’intambara.
39
Izo ngabo zose, ziteguye kujya ku rugamba, zagiye i Heburoni zifite umutima utaryarya, kugira ngo zimike Dawudi, abe umwami wa Israheli yose. N’abandi Bayisraheli bose basigaye, bari bahuje umutima na bo ngo begurire Dawudi ubwami.
40
Bamazeyo iminsi itatu, basangira na Dawudi ibiribwa n’ibinyobwa, kuko abavandimwe babo bari babateguriye byose.
41
Abantu bo mu turere tuhegereye, kugera kuri Isakari, Zabuloni na Nefutali, na bo bazana ibiribwa ku ndogobe, ingamiya, inyumbu n’ibimasa: bazana amafu, imitsima y’imbuto z’imitini, imizabibu yumye, divayi, amavuta, amatungo maremare n’amagufi menshi, kuko hari ibyishimo muri Israheli.
← Chapter 11
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 13 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29