bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 13
1 Chronicles 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 14 →
1
Dawudi ajya inama n’abatware bategeka ibihumbi n’abategeka amagana, hamwe n’abanyacyubahiro bose.
2
Abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, ati «Niba musanga bibatunganiye kandi ari na ko Uhoraho Imana yacu abishaka, dutumire abavandimwe bacu basigaye mu gihugu cya Israheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi mu migi yabo batuyemo, kugira ngo baze kwifatanya natwe.
3
Hanyuma twiyegereze Ubushyinguro bw’Imana yacu, kuko tutabwitayeho mu gihe cya Sawuli.»
4
Ikoraniro ryose ryemera ko biba bityo, kuko uwo mugambi wari ubashimishije bose.
5
Dawudi akoranya imbaga yose, kuva ku mugezi wa Misiri kugeza i Lebo‐Hamati, kugira ngo bavane Ubushyinguro bw’Imana i Kiriyati‐Yeyarimu.
6
Dawudi azamukana n’Abayisraheli bose i Bahala, bajya i Kiriyati‐Yeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho utetse ku Bakerubimu, aho izina rye ryambarizwa.
7
Nuko bashyira Ubushyinguro ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu. Uza na Ahiyo bayobora igare.
8
Dawudi n’Abayisraheli bose babyinanaga imbaraga zabo zose imbere y’Imana baherekejwe n’indirimbo, imiduri, inanga, ingoma, ibinyuguri n’amakondera.
9
Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire Ubushyinguro, kuko ibimasa byari bigiye kubutura hasi.
10
Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana.
11
Dawudi ababazwa n’uko Uhoraho abaciyemo icyuho, yica Uza. Nuko aho hantu bahita Peresi‐Uza, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza’, kugeza na n’ubu.
12
Dawudi atinya Imana uwo munsi, nuko aravuga ati «Nzageza nte iwanjye Ubushyinguro bw’Imana?»
13
Nuko Dawudi ntiyacyura Ubushyinguro iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abujyana mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti.
14
Ubushyinguro bumara amezi atatu kwa Obededomu mu rugo rwe, kandi Uhoraho aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29