bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 19
1 Chronicles 19
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 20 →
1
Nyuma y’ibyo, Nahashi, umwami w’Abahamoni, aza gupfa, maze umuhungu we amusimbura ku ngoma.
2
Nuko Dawudi aravuga ati «Sinzahemukira Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se na we atampemukiye.» Dawudi ni ko kohereza intumwa zo kumuhoza mu kababaro k’urupfu rwa se. Bityo, abagaragu ba Dawudi bagera mu gihugu cy’Abahamoni kwa Hanuni kugira ngo bamuhoze.
3
Ariko abatware b’Abahamoni babwira umwami wabo Hanuni, bati «Uratekereza ko Dawudi akoherereje abo bantu be kuguhoza ari uko yubashye so? Ntuzi ahubwo ko yohereje abagaragu be kwitegereza igihugu, kugitata no kukigusha?»
4
Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawudi, abogosha ubwanwa, akeba imyambaro yabo guhera hasi kugera ku matako, maze arabasezerera.
5
Babibwiye Dawudi, yohereza umuntu kubasanganira, kuko bari bakozwe n’ikimwaro. Nuko umwami abatumaho ati «Muhame i Yeriko, kugeza ubwo ubwanwa buzaba bumaze kumera. Ni bwo rero muzabona kugaruka.»
6
Hanuni n’Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Naharayimu, ab’i Mahaka n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane, kandi ngo babahe amagare n’amafarasi.
7
Bakodesha batyo amagare ibihumbi mirongo itatu na bibiri, nuko umwami wa Mahaka n’abantu be baraza, bashinga ingando yabo aharebana na Medeba, naho Abahamoni na bo barakorana, bava mu migi yabo bagiye ku rugamba.
8
Dawudi arabimenya, yohereza Yowabu n’ingabo zose zimenyereye intambara.
9
Bukeye, Abahamoni barasohoka barema inteko mu marembo y’umugi wabo, naho abami bari baje gutabara, bo bari ukwabo ku gasozi.
10
Yowabu asanga agomba guturuka urugamba imbere n’inyuma, ni ko gutoranya abantu b’intwari mu ngabo za Israheli, maze abashyira ahateganye n’Abaramu.
11
Abasigaye bose abaha murumuna we Abishayi, maze abahagarika imbere y’Abahamoni.
12
Nuko Yowabu abwira Abishayi, ati «Abaramu nibaramuka bandushije imbaraga, uraza kuntabara. Abahamoni kandi na bo nibakurusha imbaraga, ndibuze kugutabara.
13
Ukomere, tugaragaze ubutwari kubera umuryango wacu n’imigi y’Imana yacu! Kandi Uhoraho arakore uko abishaka.»
14
Nuko Yowabu n’ingabo ze basatira urugamba, kugira ngo barwane n’Abaramu, maze bo barabahunga.
15
Abahamoni ngo babone ko Abaramu bahunze, na bo baherako bahunga Abishayi bataha mu mugi wabo. Yowabu areka atyo kurwana n’Abahamoni, agaruka i Yeruzalemu.
16
Abaramu babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bohereza intumwa ngo zijye gutabaza n’Abaramu bo hakurya y’Uruzi. Shofaki, umugaba w’ingabo za Hadadezeri ni we wabategekaga.
17
Babimenyesha Dawudi, na we akoranya Abayisraheli bose, yambuka Yorudani, abageraho, maze arabitegura. Dawudi ategura ingabo ze ngo zirwane n’Abaramu, nuko baba ari bo bashoza urugamba.
18
Abaramu baza guhunga Abayisraheli, nuko Dawudi abicamo abanyamagare ibihumbi birindwi, n’abandi ibihumbi mirongo ine bo mu ngabo zagenzaga amaguru. Yica na Shofaki, umugaba w’ingabo.
19
Abatabaye Hadadezeri babonye ko baneshejwe n’Abayisraheli, bahakwa kuri Dawudi, baramukorera. Abaramu kandi ntibongera gutabara Abahamoni.
← Chapter 18
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 20 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29