bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 22
1 Chronicles 22
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 23 →
1
Nuko Dawudi aravuga, ati «Aha ni ho habaye Ingoro y’Uhoraho Imana, kandi uru rutambiro rw’ibitambo ni rwo Abayisraheli bazajya baturiraho ibitambo bitwikwa!»
2
Dawudi ategeka ko bakoranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Israheli, kandi ashyiraho ababaji b’amabuye bo gucukura amabuye agenewe kubaka Ingoro y’Imana.
3
Dawudi ategura ibyuma byinshi byo gucuramo imisumari yo gutera mu bizingiti by’inzugi, n’iyo gutera amapata, ategura imiringa myinshi itagira uko ingana,
4
n’ibiti by’amasederi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiri bari bazaniye Dawudi ibiti byinshi by’amasederi.
5
Dawudi yaribwiraga ati «Umuhungu wanjye Salomoni aracyari muto, ntarakomera, kandi iyo Ngoro ashinzwe kubakira Uhoraho igomba kwamamara mu bihugu byose kubera ubunini bwayo n’ubwiza bwayo; nzamutegurira ibya ngombwa.» Nuko Dawudi ategura byinshi mbere y’itanga rye.
6
Dawudi ahamagara Salomoni umuhungu we, amutegeka kubakira Ingoro Uhoraho, Imana ya Israheli.
7
Dawudi abwira Salomoni, ati «Mwana wanjye, nari mfite ku mutima kuzubakira izina ry’Uhoraho Imana yanjye Ingoro.
8
Ariko Uhoraho yarambwiye ati ’Wamennye amaraso menshi kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye.
9
Dore wabyaye umwana, uzaba umuntu w’ituze; nzamuha kugirana amahoro n’abanzi be bamukikije, kuko azitwa Salomoni, kandi mu gihe cye nzaha Israheli amahoro n’ituze.
10
Ni we uzubakira izina ryanjye Ingoro. Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi, kandi nzakomeza ubwami bwe muri Israheli iteka ryose.’
11
None ubu ngubu Uhoraho nabane nawe, mwana wanjye, kugira ngo wubakane umurava Ingoro y’Uhoraho Imana yawe, nk’uko yabikuvuzeho!
12
Gusa, Uhoraho azaguhe ugushishoza n’ubuhanga mu gihe azaba agushyize muri Israheli ngo uhategeke, kugira ngo witondere Itegeko ry’Uhoraho Imana yawe!
13
Nuko rero, uzabona umugisha niwita kandi ugakurikiza amategeko n’amatangazo Uhoraho yahereye Musa Abayisraheli. Komera kandi ube intwari! Ntutinye kandi ntugire ubwoba.
14
Dore nakoze uko nshoboye, nteganyiriza Ingoro y’Uhoraho amatalenta ibihumbi ijana ya zahabu n’amatalenta ibihumbi n’ibihumbi ya feza. Naho imiringa n’ibyuma, ntibigira uko bingana. Nateguye kandi ibiti n’amabuye, uzabyongera.
15
Ufite abakozi benshi, abacukura amabuye, ababaza amabuye n’ibiti, n’abantu bazi imyuga y’amoko yose.
16
Izahabu, feza, imiringa n’ibyuma, ntibibarika. Haguruka ukore, kandi Uhoraho nabane nawe!»
17
Dawudi ategeka abatware bose b’Abayisraheli gufasha umuhungu we Salomoni, agira ati
18
«Mbese Uhoraho Imana yanyu ntari kumwe namwe? Ese ntiyabahaye amahoro impande zose? Koko rero, yangabije abaturage b’igihugu cyaneshejwe n’Uhoraho n’umuryango we.
19
Ubu ngubu nimushakashake Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’amagara yanyu yose! Nimuhaguruke! Mwubake Ingoro y’Uhoraho Imana yanyu! Muzayinjizemo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho hamwe n’ibikoresho byose byeguriwe izina ry’Uhoraho.»
← Chapter 21
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 23 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29