bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 17
1 Chronicles 17
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 18 →
1
Dawudi amaze gutaha mu ngoro ye, yabwiye umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!»
2
Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»
3
Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo riti
4
«Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo?
5
Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nari ntuye mu mahema, nkava hamwe, njya ahandi.
6
Ese mu gihe cyose najyaniranye n’Abayisraheli, hari ubwo nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye, nti: Kuki mutanyubakira inzu y’amasederi?
7
None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho Nyir’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.
8
Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.
9
Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizazungaguzwa ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera,
10
mbese nk’igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye. Nzagukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu.
11
N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe nyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe.
12
Uwo ni we uzubakira inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.
13
Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Sinzamukuraho umutima, nk’uko nazinutswe uwakubanjirije.
14
Nzamugumisha mu nzu yanjye no mu bwami bwanjye ubuziraherezo, n’ingoma ye izakomere iteka ryose.’»
15
Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose.
16
Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?
17
None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Ibyo byose urabinkoreye, Nyagasani Uhoraho, nk’aho nabaye umuntu ukomeye cyane!
18
Ubwo se Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe wakujije, Nyagasani Uhoraho?
19
Ukurikije umugambi w’umutima wawe, Uhoraho, wagiriye umugaragu wawe ubuntu buhebuje umumenyesha ibyo byiza byose.
20
Koko uri intagereranywa, Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose!
21
Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukawukura mu Misiri, ukirukana imbere yawo amahanga menshi?
22
Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ikubere iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yawo.
23
None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye.
24
Koko, iryo jambo ryawe rikomeze, maze izina ryawe rikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ’Uhoraho, Umushoborabyose ni Imana ya Israheli! Maze inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe!’
25
Kuko ari wowe ubwawe, Mana yanjye, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho.
26
Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe.
27
Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.»
← Chapter 16
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 18 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29