bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 21
1 Chronicles 21
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 22 →
1
Sekibi atera Israheli, yoshya Dawudi kubarura Abayisraheli.
2
Dawudi abwira Yowabu n’abatware b’umuryango, ati «Mugende, mubarure Abayisraheli muhereye i Berisheba kugera i Dani, maze muzambwire umubare wabo, nywumenye.»
3
Yowabu aravuga, ati «Uhoraho nakube umuryango we mo incuro ijana! Shobuja Mwami, ese abo bose si abagaragu bawe? Shobuja se, ibyo bigushishikarije iki? Kandi ni iki cyatuma Israheli yazabiryozwa?»
4
Ariko itegeko ry’umwami riganza Yowabu, aragenda, azenguruka Israheli yose, hanyuma agaruka i Yeruzalemu.
5
Nuko Yowabu ashyikiriza Dawudi imibare y’abantu babaruwe. Abayisraheli bose bari abagabo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana bashoboraga kurwanisha inkota, naho Abayuda bakaba abagabo ibihumbi magana ane na mirongo irindwi bashoboraga kurwanisha inkota.
6
Nyamara muri bo Yowabu ntiyari yabaruriyemo Abalevi n’Ababenyamini, kuko itegeko ry’umwami ryari ryamubabaje cyane.
7
Imana ntiyishimira ibyari bibaye, nuko ihana Israheli.
8
Dawudi abwira Imana, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, ndakwinginze ngo ubabarire ikosa ry’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi!»
9
Uhoraho abwira Gadi, umushishozi wa Dawudi, ati
10
«Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.»
11
Nuko Gadi asanga Dawudi, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo: Muri ibi, uko ari bitatu, icyo uhisemo ni ikihe?
12
Ari amapfa y’imyaka itatu, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se mu minsi itatu ukarimburwa n’umumalayika w’Uhoraho, agateza icyorezo mu gihugu cyose? Ubu ngubu tekereza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza Uwantumye.»
13
Dawudi abwira Gadi, ati «Ndashobewe! Reka ngwe mu maboko y’Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi cyane, aho kugwa mu maboko y’abantu!»
14
Nuko Uhoraho ateza Israheli icyorezo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi muri Israheli.
15
Imana yohereza malayika i Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure. Nk’aho yayirimbuye, Uhoraho arabireba maze agira impuhwe. Abwira malayika w’umurimbuzi, ati «Birahagije! Ubu ngubu hina ukuboko!» Ubwo malayika w’Uhoraho yarahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi.
16
Dawudi yubuye amaso abona malayika w’Uhoraho ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite mu ntoki inkota itari mu rwubati, ayerekeje kuri Yeruzalemu. Dawudi n’abakuru bambaye ibigunira, barambarara ku butaka bubamye.
17
Dawudi abwira Imana, ati «Ese si jye wategetse ko abantu babarurwa? None se si jyewe wacumuye kandi nkagira nabi? Ariko se ririya shyo ryakoze iki? Uhoraho Mana yanjye, ukuboko kwawe nikube ari jye gushikamira, jyewe n’uru rugo rwanjye, ariko umuryango wose uwurokore iki cyorezo!»
18
Malayika w’Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawudi, ati «Dawudi nazamuke yubake urutambiro rw’Uhoraho ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi!»
19
Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yari abimubwiye mu izina ry’Uhoraho.
20
Orunani yahuraga ingano; ahindukiye abona malayika, nuko abana be bane bari kumwe na we bajya kwihisha.
21
Dawudi asanga Orunani, nuko Orunani aritegereza abona umwami; ako kanya ava ku mbuga, yunama imbere ya Dawudi, akoza uruhanga ku butaka.
22
Nuko Dawudi abwira Orunani, ati «Mpa imbuga yawe, tuyigure maze nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Yimpe turayigura ku giciro cya feza ikwiye, maze dutsinde iki cyorezo!»
23
Orunani asubiza Dawudi, ati «Yitwarire, maze databuja umwami ayikoreshe uko ashaka. Reba, n’ibimasa ndabiguhaye bibe ibitambo bitwikwa, nguhaye n’ibiti byakururaga bibe inkwi, naho ingano zibe ituro; byose ndabiguhaye!»
24
Ariko umwami Dawudi abwira Orunani, ati «Oya! Ndabigura ku giciro cya feza gikwiye. Ibyawe sinabifatira Uhoraho ngo mbimutureho ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze!»
25
Nuko Dawudi aha Orunani zahabu ifite uburemere bw’amasikeli magana atandatu kuri iyo mbuga.
26
Dawudi ayubakamo urutambiro rw’Uhoraho kandi atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Yambaza Uhoraho, na we amusubirisha umuriro uvuye mu ijuru ujya ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa.
27
Hanyuma Uhoraho ategeka malayika gusubiza inkota ye mu rwubati.
28
Dawudi rero abonye ko Uhoraho yamusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi, ahaturira ibitambo.
29
Muri icyo gihe Inzu y’Uhoraho n’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa Musa yari yarubatse mu butayu, byari ahirengeye i Gibewoni.
30
Ariko Dawudi ntiyashoboraga kujyayo ngo ahambarize Imana, kuko yari yarakanzwe n’inkota ya malayika w’Uhoraho.
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29