bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 7
1 Chronicles 7
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 8 →
1
Bene Isakari ni Tola, Puwa, Yashubu na Shimuroni: ni bane.
2
Bene Tola ni Uzi, Refaya, Yeriyeli, Yahumayi, Yibusamu na Shemweli, ni bo bari abatware b’imiryango ya Tola; mu gihe cya Dawudi ababakomokagaho bari ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana atandatu.
3
Mwene Uzi ni Yizirahiya. Bene Yizirahiya ni Mikayeli, Obadiya, Yoweli, Yishiya, bose hamwe ni batanu.
4
Ni bo bategekaga abantu ibihumbi mirongo itatu na bitandatu b’intwari bagabanijwe hakurikijwe amazu yabo, kuko harimo abagore n’abana benshi.
5
Abavandimwe babo, bo mu mazu yose ya Isakari, bari abagabo b’intwari ibihumbi mirongo inani na birindwi, hakurikijwe ibarurwa ryabo.
6
Bene Benyamini ni Bela, Bekeri, Yediyayeli: ni batatu.
7
Bene Bela ni Esiboni, Uzi, Uziyeli, Yerimoti na Iri, ni batanu. Bari abatware b’amazu n’abagabo b’intwari; mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri na mirongo itatu na bane.
8
Bene Bekeri ni Zemira, Yowashi, Eliyezeri, Eliyowenayi, Omari, Yeremoti, Abiya, Anatoti na Alemeti; abo bose ni bo bene Bekeri.
9
Mu mazu yabo bamaze kubabara, basanze hari abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana abiri.
10
Mwene Yediyayeli ni Biluhani. Bene Biluhani ni Yewushi, Benyamini, Ehudi, Kenahana, Zetani, Tarishishi na Ahishahari.
11
Abo bose ni bo bene Yadiyayeli, abatware b’amazu, bategekaga abagabo ibihumbi cumi na birindwi na magana abiri b’intwari, mu bakereye urugamba.
12
Shupimu na Hupimu bari bene Iri, naho Hushimu yari mwene Aheri.
13
Bene Nefutali ni Yahasiyeli, Guni, Yeseri na Shalumi. Bari bene Biliha.
14
Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n’Umwaramukazi w’inshoreke ye; ibyara na Makiri se wa Gilihadi.
15
Abahungu be Hupimu na Shupimu, Makiri abashakira abagore. Mushiki we yitwaga Mahaka. Undi mwana we ni Selofehadi kandi Selofehadi yabyaye abakobwa gusa.
16
Mahaka, umugore wa Makiri, yabyaye umuhungu amwita Pereshi; umuvandimwe we yitwaga Shereshi, wabyaye Ulamu na Rekemu.
17
Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bene Gilihadi, umuhungu wa Makiri mwene Manase.
18
Mushiki we Moleketa abyara Ishehodi, Abiyezeri na Mahula.
19
Bene Shemida ni Ahiyani, Shekemu, Likihi na Ayiyamu.
20
Abakomoka kuri Efurayimu uko bakurikiranye ni Shutela, Beredi, Tahati, Elada, Tahati,
21
Zabadi na Shutela. Efurayimu yabyaye kandi Ezeri na Eleyadi; abo bombi, abantu b’i Gati barabishe kuko bari bamanutse bakajya mu gihugu cyabo gushimuta amatungo.
22
Se Efurayimu abaririra iminsi myinshi maze abavandimwe be baza kumuhoza.
23
Asanga umugore we; umugore arasama kandi abyara umwana w’umuhungu yise Beriya kuko yari yasigaye iwe mu byago bye.
24
Umukobwa we yitwaga Shera wubatse Betihoroni y’epfo n’iya ruguru, na Uzeni‐Shera.
25
Abakomoka kuri Beriya, uko bakurikiranye ni Refa, Reshefu, Tela, Tahani,
26
Ladani, Amihudi, Elishama,
27
na Nuni, se wa Yozuwe.
28
Umunani bene Efurayimu bahawe ni Beteli n’insisiro zayo, iburasirazuba ni Naharani, iburengerazuba ni Gezeri n’insisiro zayo, Sikemu n’insisiro zayo kugera i Aya n’insisiro zayo.
29
Bene Manase bari bafite na Betisheyani, Tanaki, Megido, na Dori hamwe n’insisiro zaho. Iyo migi ni yo bene Yozefu, mwene Israheli, bari batuyemo.
30
Abakomoka kuri Asheri ni Yimuna, Yishwa, Yishiwi, Beriya na mushiki wabo Sera.
31
Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli wabyaye Birizayiti.
32
Heberi abyara Yafuleti, Shomeri, Hotamu na Shuwa mushiki wabo.
33
Bene Yafuleti ni Pasaki, Bimuhali na Ashuwati. Abo ni bo bene Yafuleti.
34
Bene Shomeri, umuvandimwe we, ni Ruhuga, Huba na Aramu.
35
Bene Helemu, umuvandimwe we, ni Sofa, Yimuna, Sheleshi na Amali.
36
Bene Sofa ni Suwa, Harineferi, Shuwali, Beri, Yimura,
37
Beseri, Hodi, Shama, Shilusha, Yitirani na Bera.
38
Bene Yitirani ni Yefune, Pisipa na Ara.
39
Bene Ula ni Ara, Hanyeli na Risiya.
40
Abo bose ni bene Asheri, bari abakuru b’amazu, bakaba abanyembaraga n’abagabo b’intwari; bamaze kubarura abo mu mazu yabo, basanze abajya ku rugamba ari abagabo ibihumbi makumyabiri na bitandatu.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29