bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 18
1 Chronicles 18
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 19 →
1
Nyuma y’ibyo, Dawudi atsinda Abafilisiti, maze arabacogoza. Afata Gati n’insisiro zayo, ayinyaga Abafilisiti.
2
Atsinda n’Abamowabu, nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.
3
Dawudi atsindira Hadadezeri, umwami w’i Soba, ahagana Hamati, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.
4
Nuko Dawudi amutwara amagare igihumbi, abagendera ku mafarasi ibihumbi birindwi, n’ibihumbi makumyabiri byo mu ngabo zigenza amaguru. Dawudi atema ibitsi by’amafarasi yose akurura amagare, asiga ijana gusa.
5
Bukeye Abaramu b’i Damasi baza gutabara Hadadezeri, umwami w’i Soba, ariko Dawudi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.
6
Nuko Dawudi ashyiraho abatware muri Aramu y’i Damasi, maze Abaramu bahinduka abagaragu ba Dawudi bakajya bamuha imisoro. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.
7
Dawudi anyaga abagaragu ba Hadadezeri ingabo za zahabu bikingiraga, azijyana i Yeruzalemu.
8
I Tibuhati n’i Kuni, imigi ya Hadadezeri, Dawudi ahakura imiringa myinshi cyane; ni na yo Salomoni yacuzemo ikizenga, inkingi n’ibindi bikoresho by’umuringa.
9
Towu, umwami w’i Hamati, yumva ko Dawudi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri, umwami w’i Soba.
10
Towu aherako yohereza umuhungu we Hadoramu ku umwami Dawudi kugira ngo amuramutse kandi amushimire ko yarwanyije Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yari umwanzi wa Towu. Nuko Towu ashyira Dawudi ibintu byiza byinshi bya zahabu, feza n’imiringa.
11
Ibyo bintu na byo umwami Dawudi abitura Uhoraho, abyongera kuri feza na zahabu yari yaranyaze amahanga yose yatsinze: ari yo Edomu, Mowabu, bene Hamoni, Abafilisiti na Amaleki.
12
Abishayi mwene Seruya atsindira Abanyedomu ibihumbi cumi n’umunani mu kibaya cy’Umunyu.
13
Ashyiraho abatware muri Edomu kandi Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawudi. Uhoraho yahaga Dawudi gutsinda aho yateraga hose.
14
Dawudi ategeka Israheli yose, acira abantu bose imanza z’intabera.
15
Yowabu mwene Seruya yategekaga ingabo; Yehoshafati mwene Ahiludi yari umunyamabanga w’umwami;
16
Sadoki mwene Ahitubi na Abimeleki mwene Abiyatari bari abaherezabitambo; Shawusha yari umwanditsi;
17
Benayahu mwene Yehoyada yategekaga Abakereti n’Abapeleti; naho bene Dawudi, bari ibyegera by’umwami.
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 19 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29