bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Chronicles 23
1 Chronicles 23
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 24 →
1
Dawudi yari ashaje kandi ageze mu zabukuru igihe yimikaga umuhungu we Salomoni ngo abe umwami w’Abayisraheli.
2
Hanyuma akoranya abatware bose b’Abayisraheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi.
3
Maze abalevi bagejeje ku myaka mirongo itatu y’amavuko n’abayirengeje barabarwa. Umubare wabo, uko babazwe umwe umwe, wageraga ku bantu ibihumbi mirongo itatu n’umunani.
4
Muri bo ibihumbi makumyabiri na bine bashingwa kuyobora imirimo y’Ingoro y’Uhoraho, abandi ibihumbi bitandatu bagirwa abanditsi n’abacamanza,
5
abandi ibihumbi bine bari abanyanzugi, n’ibihumbi bine basigaye bashingwa gusingiza Uhoraho bakoresheje ibyuma bibigenewe Dawudi yari yaracurishije.
6
Dawudi abashyira mu mitwe itatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni, Kehati na Merari.
7
Abagerishoni ni Ledani na Shimeyi.
8
Bene Ledani ni batatu: Yehiyeli w’umutware na Zetamu na Yoweli.
9
Bene Shimeyi ni batatu: Shelomiti, Haziyeli na Harani; ni bo batware b’amazu yo kwa Ledani.
10
Bene Shimeyi ni Yahati, Ziza, Yewushi na Beriya, ni bo bana bane ba Shimeyi.
11
Yahati yari imfura, Ziza ari uwa kabiri, naho Yewushi na Beriya, kubera ko batabyaye abahungu benshi, bafatwa nk’inzu imwe.
12
Bene Kehati ni bane: Amurani, Yisehari, Heburoni na Uziyeli.
13
Bene Amurani ni Aroni na Musa. Aroni ashyirwa ukwe kugira ngo we n’abahungu be bazahore bahereza Uhoraho amaturo matagatifu, no kugira ngo ajye yosereza imibavu imbere y’Imana, kandi amukorere, ahe rubanda umugisha mu izina rye ubuziraherezo.
14
Musa yabaye umuntu w’Imana; abana be babariwe mu muryango wa Levi.
15
Bene Musa ni Gerishomu na Eliyezeri.
16
Mwene Gerishomu ni Shebuweli w’imfura.
17
Mwene Eliyezeri ni Rehabiya w’umutware; nta bandi bahungu Eliyezeri yabyaye, ariko bene Rehabiya babaye benshi cyane.
18
Mwene Yisehari ni Shelomiti w’imfura.
19
Bene Heburoni ni Yeriyahu w’imfura, Amariya ni uwa kabiri, Yahaziyeli ni uwa gatatu, na Yekameyamu uwa kane.
20
Bene Uziyeli ni Mikaya w’imfura, na Yishiya uwa kabiri.
21
Bene Merari ni Mahuli na Mushi. Bene Mahuli ni Eleyazari na Kishi.
22
Eleyazari yapfuye nta muhungu agira ariko afite abakobwa; bashyingirwa bene Kishi abavandimwe babo.
23
Bene Mushi ni batatu: Mahuli, Ederi na Yeremoti.
24
Abo ni bo bene Levi hakurikijwe amazu yabo. Bari abatware b’amazu yabo, kandi barabaruwe buri wese mu izina rye; bose kuva ku myaka makumyabiri gusubiza hejuru bakoreraga Ingoro y’Uhoraho.
25
Koko rero Dawudi yari yaravuze ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yahaye ituze umuryango we kandi atuye i Yeruzalemu ubuziraherezo.
26
Kuva ubu abalevi ntibazongera guheka Ihema rye n’ibikoresho byaryo byose.»
27
Iryo tegeko rya Dawudi ryo kubarura bene Levi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje ryabaye kimwe mu byo yategetse bwa nyuma.
28
Bagombaga kumvira bene Aroni mu mirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’iyo mu bikari no mu byumba; bagombaga no gusukura ibintu byose byeguriwe umurimo w’Ingoro y’Imana.
29
Bari bashinzwe kwita ku migati y’umumuriko, ku ifu y’ituro, no ku yandi moko yose y’imigati, ari idasembuye, ari n’ikaranzwe. Ni bo kandi basuzumaga ibipimisho by’uburemere n’iby’uburebure.
30
Uretse n’ibyo, buri gitondo bagombaga kuba biteguye kugira ngo bahimbaze kandi basingize Uhoraho, no ku mugoroba bikaba uko,
31
ndetse no mu gihe cyo gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, ku masabato, ku mboneko z’ukwezi no ku minsi mikuru, nk’uko amategeko yabigennye.
32
Bityo bagombaga kwita ku Ihema ry’ibonaniro, no gufasha bene Aroni, abavandimwe babo, mu cyitwa umurimo cyose wo mu Ngoro y’Uhoraho.
← Chapter 22
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 24 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29