bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 15
1 Samuel 15
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 16 →
1
Samweli abwira Sawuli, ati «Ni jyewe Uhoraho yohereje kugusiga, ngo ube umwami wa Israheli, umuryango we. Tega amatwi rero ijwi ry’Uhoraho n’amagambo ye.
2
Uhoraho Umushoborabyose aravuze ati ’Nigiriye inama yo guhana Amaleki kubera ibyo yagiriye Abayisraheli, bababuza inzira igihe bavaga mu Misiri.
3
Ubu rero genda urimbure Amaleki, uzarimbure ibyo batunze byose, ntuzagire na kimwe usigaza. Uzice abagabo n’abagore, abana bato n’abakiri ku ibere, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’»
4
Nuko Sawuli ahamagaza ingabo ze ziteranira i Telayimu, arazibara, asanga ari abantu ibihumbi magana abiri bagenza ibirenge, naho Abayuda bari ibihumbi cumi.
5
Ngo agere mu mugi wa Amaleki, Sawuli ajya mu kibaya cy’uruzi maze arubikira.
6
Sawuli abwira Abakeniti, ati «Mwe nimugende, muve mu bantu ba Amaleki, kuko byaba bibabaje kubicana na bo, kandi mwebwe mwaragiriye neza Abayisraheli igihe bavaga mu Misiri.» Nuko Abakeniti bitarura Abamaleki.
7
Sawuli rero yica Abamaleki, ahereye i Havila kugeza i Shuri, ahateganye na Misiri.
8
Afata mpiri Agagi, umwami w’Abamaleki, maze rubanda rwose arabarimbura, abamarira ku nkota.
9
Ariko Sawuli n’ingabo ze, ntibagira icyo batwara Agagi n’amatungo meza yo mu mashyo ye. Ibyari byiza byose, ari amatungo magufi, ari amaremare, byo ntibagira icyo babitwara. Nyamara ibindi bintu byose bidafite agaciro, barabirimbura.
10
Uhoraho ni ko kubwira Samweli muri aya magambo ati
11
«Ndicuza icyatumye mpa Sawuli ubwami, kuko yantengushye ntakurikize amategeko yanjye.» Nuko Samweli biramubabaza cyane, arara atakambira Uhoraho ijoro ryose.
12
Samweli abyuka mu gitondo cya kare, kugira ngo ajye gusanganira Sawuli. Baza kumubwira bati «Sawuli yageze i Karumeli ahishingira urwibutso, hanyuma aramanuka, akomeza ajya i Giligali.»
13
Nuko Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati «Gira amahoro y’Uhoraho! Amategeko y’Uhoraho nayakurikije.»
14
Ariko Samweli aramubaza ati «Ko numva imihebebo, nkumva imyabiro, ni iby’iki?»
15
Sawuli aramusubiza ati «Ni amatungo twavanye Amaleki, kuko ingabo zarokoye ay’inyamibwa mu nka no mu ntama, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho, Imana yawe. Naho ibindi byose twabirimbuye.»
16
Ariko Samweli abwira Sawuli, ati «Ibyo birahagije. Reka nanjye nkubwire ibyo Uhoraho yamenyesheje iri joro.» Sawuli aramubwira ati «Ngaho mbwira.»
17
Nuko Samweli aravuga ati «N’ubwo wigaya nawe ubwawe, ese ubundi nturi umutware w’imiryango ya Israheli? Uhoraho yagusigiye kuba umwami wa Israheli.
18
Uhoraho yakohereje ku rugamba, maze arakubwira ati ’Genda urimbure bariya Bamaleki b’abanyabyaha! Ubarwanye kugeza igihe ubatsembye bose, hatasigara n’umwe’.
19
None ni iki cyaguteye kutumvira Uhoraho? Ni iki cyatumye ufata iminyago, maze ugakora ikidashimisha Uhoraho?»
20
Sawuli asubiza Samweli, ati «Numviye ijwi ry’Uhoraho, kuko nagabye igitero aho yanyohereje, nkazana Agagi umwami w’Amaleki, naho Amaleki ubwayo nkayirimbura.
21
Rubanda bafashe ku minyago iby’inyamibwa ku byagombaga kurimburwa, ari ku matungo magufi ari no ku maremare, kugira ngo babitureho igitambo Uhoraho Imana yawe, i Giligali.»
22
Ariko Samweli aramubwira ati «Ugira ngo Uhoraho yishimira ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo, nk’uko ashimishwa n’uwumvira amategeko ye? Oya da! Kumvira biruta igitambo icyo ari cyo cyose, no kwitonda bigasumba kure ibinure bya za rugeyo.
23
Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza, no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu. None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho, nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.»
24
Sawuli abwira Samweli, ati «Nacumuye, naciye ku itegeko ry’Uhoraho, no ku magambo yawe. Nabitewe n’ubwoba nagize kubera rubanda, maze ndabumvira.
25
None rero, ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye, maze tujyane kugira ngo ninginge Uhoraho.»
26
Samweli aramusubiza ati «Nta bwo njyana nawe; kuko wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho, na we yakwanze: nta n’ubwo ukiri umwami wa Israheli!»
27
Nuko Samweli ahindukiye ngo agende, Sawuli asingira ikinyita cy’umwambaro we, maze kiracika.
28
Samweli aramubwira ati «Uhoraho uyu munsi yakunyaze ubwami bwa Israheli, abuha undi yihitiyemo ukuruta ubwiza.
29
Ikindi kandi, Uhoraho, Imana ya Israheli ntiyivuguruza kandi ntiyicuza icyo yakoze, kuko atari umuntu ngo akeneye kwisubiraho.»
30
Sawuli aravuga ati «Nacumuye! None ariko ndakwinginze, unyubahirize imbere y’abakuru b’umuryango wanjye n’imbere ya Israheli: tugarukane kugira ngo ninginge Uhoraho, Imana yawe.»
31
Nuko Samweli arahindukira barajyana, maze Sawuli yinginga Uhoraho.
32
Nuko Samweli aravuga ati «Nimunzanire hano Agagi, umwami w’Amaleki.» Agagi ngo abyumve aza yishimye, yibwira ati «Ni ukuri koko, ubanza ahari ntagipfuye.»
33
Samweli aravuga ati «Nk’uko inkota yawe yambuye abagore abana babo, ni na ko nyoko na we azamburwa umwana we, mu bandi bagore.» Aherako yica Agagi, imbere y’Uhoraho i Giligali.
34
Hanyuma Samweli ajya iwe i Rama, na Sawuli arazamuka ataha i Gibeya ya Sawuli.
35
Kuva ubwo Samweli ntiyongera kubonana na Sawuli kugeza ubwo apfuye; ahubwo yakomeje kumuririra, kuko Uhoraho yicuzaga ko yagize Sawuli umwami wa Israheli.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31