bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 31
1 Samuel 31
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
1
Ubwo Abafilisiti barwanaga n’Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa.
2
Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli.
3
Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, Sawuli ngo abakubite amaso akuka umutima.
4
Ni ko kubwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunsogota, bakanankiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ayishitaho.
5
Uwari amutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi.
6
Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.
7
Abandi Bayisraheli, bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorudani, ngo babone bene wabo bahunze banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga, nuko Abafilisiti baraza bayituramo.
8
Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be batatu ku musozi wa Gilibowa.
9
Sawuli bamuca umutwe bamucuza n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu nsengero zabo no muri rubanda.
10
Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rw’ikigirwamana cyabo Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku nkike y’umugi w’i Betishani.
11
Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli.
12
Ab’intwari muri bo bagenda ijoro ryose, bamanura umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku nkike y’umugi w’i Betishani, barayizana bayitwikira i Yabeshi.
13
Hanyuma bafata amagufa yabo, maze bayahamba mu nsi y’umunyinya i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi.
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31