bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 26
1 Samuel 26
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 27 →
1
Abantu b’i Zifu basanga Sawuli i Gibeya baramubwira bati «Mbese wamenye ko Dawudi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye n’amayaga?»
2
Sawuli aherako arahaguruka, ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu b’intwari muri Israheli, bajya gushaka Dawudi mu butayu bw’i Zifu.
3
Nuko Sawuli aca ingando ku musozi wa Hakila, iruhande rw’inzira ahateganye n’amayaga. Dawudi wiberaga mu butayu, abona ko Sawuli yaje mu butayu kumuhiga.
4
Ni ko kohereza intasi, amenya neza ko Sawuli yaje koko.
5
Nuko Dawudi arahaguruka, ajya ku ngando ya Sawuli. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo, baherereye: Sawuli yari aryamye hagati mu ngando, naho ingabo ze zimukikije.
6
Dawudi ni ko kubaza Ahimeleki w’Umuhiti na Abishayi mwene Seruya, umuvandimwe wa Yowabu, ati «Ni nde ushaka ko tujyana mu ngando ya Sawuli?» Abishayi aramusubiza ati «Turajyana.»
7
Dawudi na Abishayi baragenda, bagera muri za ngabo nijoro. Sawuli yari aryamye kandi asinziriye hagati yazo, icumu rye rishinze ku butaka hafi y’umusego we. Abuneri n’ingabo ze na bo baryamye bamukikije.
8
Abishayi abwira Dawudi, ati «Uyu munsi, Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. None rero, ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka.»
9
Nuko Dawudi aramusubiza ati «Sigaho kumwica! Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku uwo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?»
10
Dawudi aravuga ati «Ndahiye Uhoraho ko ari we ubwe uzamwiyicira igihe cye nikigera, cyangwa se yazajya mu ntambara akayigwamo.
11
Uhoraho azabimpore, nindamuka nkojeje ikiganza ku uwo yiyimikiye! None rero, fata ririya cumu riri ku musego we n’igicuma cy’amazi, maze twigendere.»
12
Dawudi atwara icumu n’igicuma cy’amazi byari ku musego wa Sawuli, maze barigendera. Nta n’umwe wababonye cyangwa ngo abimenye, kuko ntawakangutse. Bose Uhoraho yari yabasinzirije ubuticura.
13
Nuko Dawudi ahita mu rindi banga; aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi, kure y’aho bari bari. Hagati yabo hari intera ndende.
14
Ni ko kwerekeza ijwi aho Abuneri mwene Neri n’ingabo ze baciye ingando, arahamagara ati «Yewe Abuneri we, aho uranyumva?» Abuneri aramusubiza ati «Uri nde, yewe muntu usakuriza umwami?»
15
Dawudi abwira Abuneri, ati «Uri umugabo koko, utagira undi bahwanye muri Israheli. Ariko se ye, ni iki cyatumye udashobora kurarira umwami, umutegetsi wawe? Umwe muri rubanda yaje kwica umwami, umutegetsi wawe.
16
Ndahiye Uhoraho ko ukwiye urupfu, kuko ibyo wakoze atari byiza, kuba utashoboye kurarira umutegetsi wawe, uwo Uhoraho yiyimikiye. Reba neza! Mbese ye icumu ry’umwami n’igicuma cy’amazi byari ku musego we biri hehe?»
17
Sawuli amenya ijwi rya Dawudi, aravuga ati «Mbese ni wowe, Dawudi mwana wanjye?» Aramusubiza ati «Ni jyewe, Nyagasani, mutegetsi wanjye.»
18
Dawudi aramubaza ati «Ni mpamvu ki rero, mutegetsi wanjye, yatumye ukurikirana umugaragu wawe? Mbese nakoze iki cyangwa se icyo nagucumuyeho ni ikihe?
19
None rero, Nyagasani, mutegetsi wanjye, ndakwinginze ngo utege amatwi umugaragu wawe. Niba ari Uhoraho wakunteje, niyakire impumuro y’igitambo; ariko niba ari abantu bakunteza, nibavumwe imbere y’Uhoraho, kubera ko banciye kandi bakampeza ku murage w’Uhoraho bambwira ngo ’Genda, ujye gukorera izindi mana.’
20
Maze rero, Uhoraho ntiyemere ko amaraso yanjye amenerwa kure ye, kuko umwami wa Israheli yazanywe no gushaka ubuzima bwanjye, nk’uko bahiga inkware ku gasozi.»
21
Sawuli aravuga ati «Nacumuye. Garuka, Dawudi mwana wanjye, sinzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wubahirije ubugingo bwanjye. Ni byo koko, nahubutse nk’umusazi kandi nibeshye bikabije.»
22
Dawudi aramusubiza ati «Ngiri icumu ry’umwami, umwe mu bagaragu bawe niyambuke maze aze arijyane.
23
Uhoraho azitura buri wese akurikije ubutungane bwe n’umurava we. Ni we wakugabije ibiganza byanjye uyu munsi, ariko nanze gukoza ikiganza cyanjye ku uwo Uhoraho yiyimikiye.
24
Ubwoubugingo bwawe bwagize agaciro gakomeye kuri jye, ubwanjye na bwo buzakagire imbere y’Uhoraho, kandi arankize ibyago byose.»
25
Sawuli abwira Dawudi, ati «Gira amahoro, Dawudi mwana wanjye! Uzakora ibintu bikomeye, kandi ni koko uzabishobora.» Nuko Dawudi arikomereza, naho Sawuli asubira iwe.
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31