bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 7
1 Samuel 7
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 8 →
1
Ab’i Kiriyati‐Yeyarimu rero baraza, bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho; babushyira mu nzu ya Abinadabu ku musozi, maze basiga amavuta Eleyazari umuhungu we, kugira ngo abe umurinzi w’Ubushyinguro bw’Uhoraho.
2
Guhera ku munsi Ubushyinguro bw’Imana bwagereyeho i Kiriyati‐Yeyarimu, hari hashize igihe kirekire, nk’imyaka makumyabiri; nuko inzu yose ya Israheli ishaka kwigorora n’Uhoraho.
3
Ni bwo Samweli abwiye umuryango wose wa Israheli, ati «Niba mugarukiye Uhoraho n’umutima wanyu wose, nimujugunye kure ibigirwamana by’abanyamahanga na za Ashitaroti; mwerekeze umutima wanyu kuri Uhoraho, abe ari we mukorera wenyine, azabarokora ikiganza cy’Abafilisiti.»
4
Nuko Abayisraheli bigizayo za Behali na za Ashitaroti, bakorera Uhoraho wenyine.
5
Samweli arababwira ati «Mukoranyirize Abayisraheli bose i Misipa: nanjye uwo munsi nzabatakambira kuri Uhoraho.»
6
Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. Uwo munsi basiba kurya maze baravuga bati «Twacumuye kuri Uhoraho.» Nuko Samweli acira Abayisraheli imanza aho ngaho i Misipa.
7
Abafilisiti ngo bumve ko Abayisraheli bateraniye i Misipa, abatware babo barazamuka ngo babatere. Abayisraheli babyumvise batinya Abafilisiti.
8
Babwira Samweli, bati «Wiceceka, ntudutererane! Takambira Uhoraho Imana yacu, kugira ngo adukize ikiganza cy’Abafilisiti!»
9
Nuko Samweli afata umwana w’intama utaracuka, awutura Uhoraho ho igitambo gitwikwa. Ubwo Samweli atakambira Abayisraheli, maze Uhoraho aramwumva.
10
Uko Samweli yaturaga igitambo, Abafilisiti begeraga Abayisraheli kugira ngo babarwanye. Uwo munsi ariko, Uhoraho akangaranya bikomeye Abafilisiti, arabatatanya maze Abayisraheli barabatsinda.
11
Abayisraheli baherako bava i Misipa, bakurikira Abafilisiti babica inzira yose, kugera bugufi y’i Betikari.
12
Maze Samweli afata ibuye, arishinga bukingi hagati ya Misipa na Yeshana; aryita Ebenezeri, ari byo bisobanura ngo ’Ibuye ry’Ubuvunyi’. Ati «Uhoraho yatuvunnye kugeza aha ngaha.»
13
Nuko Abafilisiti batsindwa batyo, ntibongera kuvogera igihugu cya Israheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, ikiganza cy’Uhoraho cyakomeje kwibasira Abafilisiti.
14
Imigi yose yari yanyazwe n’Abafilisiti, kuva i Ekironi kugera i Gati, igarurirwa Abayisraheli, kandi Israheli inyaga Abafilisiti igihugu cyabo cyose. Kuva ubwo Abayisraheli babana neza n’Abahemori.
15
Nuko Samweli aba umucamanza wa Israheli, iminsi yose y’ubugingo bwe.
16
Uko umwaka utashye yajyaga i Beteli, i Giligali n’i Misipa, aho hose ari ko acira Abayisraheli imanza.
17
Hanyuma akajya asubira iwe i Rama, kuko ari ho yari atuye; akomeza gucira Abayisraheli imanza kandi ahubaka urutambiro rw’Uhoraho.
← Chapter 6
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 8 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31