bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 25
1 Samuel 25
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 26 →
1
Samweli aza gupfa. Abayisraheli bose baraterana; bamaze kumuririra, bamuhamba iwe i Rama. Ubwo Dawudi arahaguruka, amanuka ajya mu butayu bw’i Parani.
2
Hakaba umugabo w’i Mawoni wari umukungu cyane, umutungo we wose ukaba i Karumeli. Yari atunze intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Ubwo yari yaje i Karumeli kogoshesha ubwoya bw’amatungo ye.
3
Uwo mugabo yitwaga Nabali n’umugore we akitwa Abigayila. Uwo mugore yari mwiza kandi akaba umunyabwenge, naho umugabo we akaba umunyamwaga n’umugome; yari uwo mu muryango w’Abakalebu.
4
Dawudi amenyera mu butayu ko Nabali yaje kogoshesha ubwoya bw’intama ze.
5
Ni ko kohereza abagaragu cumi, maze arababwira ati «Muzamuke mujye i Karumeli, muzahasanga Nabali kandi muzamundamukirize.
6
Muzamubwire muti ’Umwaka muhire! Amahoro kuri mwe, ku bawe no ku byo utunze byose!
7
Numvise ko waje kogoshesha ubwoya bw’amatungo yawe, ariko kandi n’abashumba bawe twarabanye, nta nabi twabagiriye, nta n’icyo bajimije igihe cyose bamaze i Karumeli.
8
Ubaze abashumba bawe bazabikubwira. None rero, ndakwinginze ngo abagaragu banjye bakirwe neza iwawe, kuko tuje ari ku munsi mukuru, maze icyo ushobora kubona abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umuhungu wawe Dawudi.’»
9
Abagaragu ba Dawudi bagezeyo, babwira Nabali ubwo butumwa mu izina rya Dawudi, barangije baraceceka.
10
Nabali asubiza abagaragu ba Dawudi, ati «Uwo Dawudi se ni nde? Mwene Yese we se ni nde? Muri iyi minsi hari abagaragu benshi batoroka ba shebuja.
11
None ubu mfate ku migati yanjye, kuri divayi no ku nyama nateguriye abogoshi banjye, mbihe abantu ntazi n’iyo baturuka!»
12
Nuko abagaragu ba Dawudi barahindukira, baritahira. Bagezeyo, bamutekerereza uko byose byagenze.
13
Dawudi abwira ingabo ze, ati «Buri wese niyambare inkota ye!» Nuko buri muntu yambara inkota ye, Dawudi na we yambara iye. Ingabo zigera ku bantu magana ane zizamukana na Dawudi, naho abandi bantu magana abiri basigara ku bintu byabo.
14
Umwe mu bagaragu aburira Abigayila muka Nabali, ati «Dore Dawudi aho ari mu butayu, aherutse kohereza intumwa ze zizaniye databuja indamutso, maze databuja azibuza uburyo zirigendera.
15
Nyamara abo bantu batugiriye neza, nta nabi yabo tuzi, kandi nta n’icyo twajimije igihe cyose twagendanye na bo, tukiri mu rugishiro.
16
Batubereye ikiramiro igihe cyose twamaranye na bo turagiye intama.
17
None rero, nagira ngo ubimenye kandi utekereze n’icyo uri bukore, kuko bamaze kwiyemeza kurimbura databuja n’urugo rwe rwose. Naho databuja we ndabona ari igipfamutima, nta wagira icyo amubwira.»
18
Nuko Abigayila agira bwangu, afata imigati magana abiri, impago ebyiri z’impu zuzuye divayi, intama eshanu zitetse neza, ingero eshanu z’ingano zikaranze, amaseri ijana y’imizabibu yumye n’utugati magana abiri tw’imbuto z’umutini, abishyira ku ndogobe,
19
maze abwira abagaragu be, ati «Nimugende mbere, nanjye ndaza mbakurikiye.» Ariko ntiyagira icyo abwira Nabali, umugabo we.
20
Uko yakamanukaga mu ibanga ry’umusozi yicaye ku ndogobe, Dawudi n’abantu be na bo bamanuka bamusanga maze bahura na we.
21
Dawudi yaravugaga ati «Nakoreye ubusa, nita ku bintu byose by’uriya mugabo mu butayu, mugirira neza none anyituye inabi.
22
Imana izabihore Dawudi — ariko cyane cyane izabihore abanzi be — niba, burinze gucya, hari ikintu na kimwe musigiye, ndetse habe n’umwe mu bahungu be!»
23
Nuko Abigayila akirabukwa Dawudi, amanuka bwangu ku ndogobe, agwa yubamye imbere ya Dawudi.
24
Agwa ku birenge bye maze aramubwira ati «Mutegetsi wanjye, iki cyaha kibe ari jye kibarwaho! Ndakwinginze ngo utege amatwi umuja wawe, wumve ugutakamba kwe.
25
Ndagusabye, mutegetsi wanjye, ntiwite kuri kiriya gipfamutima Nabali, kuko izina ari ryo muntu: yitwa Gipfamutima, kandi ubupfamutima bwe bwaramukurikiranye. Ariko jyewe umuja wawe, nta bwo nigeze mbona abagaragu umutegetsi wanjye yohereje.
26
Nyamara, mutegetsi wanjye, ndahiye Uhoraho nawe ubwawe, ko ari Uhoraho ubwe wakubujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyawe. Ndetse abanzi bawe n’abandi bose bashaka kugirira nabi umutegetsi wanjye, na bo barakaba nka Nabali!
27
None rero, mutegetsi wanjye, iri turo umuja wawe akuzaniye, urihe abagaragu bawe muri kumwe,
28
kandi ndakwinginze ngo ubabarire umuja wawe icyaha cye. Uhoraho ntazabura kubakira umutegetsi wanjye inzu ihamye, kuko umutegetsi wanjye arwana intambara z’Uhoraho, kandi ikibi ntikikakurangweho iminsi yose y’ubugingo bwawe.
29
Mutegetsi wanjye, abantu baraguhagurukiye, kugira ngo bagucuze ubugingo bwawe, ariko ubugingo bw’umutegetsi wanjye buzaba hamwe n’ubw’abazima iruhande rw’Uhoraho, Imana yawe. Naho ubw’abanzi bawe, Uhoraho azabujugunyisha kure umuhumetso we.
30
Igihe Uhoraho azakuzurizamo ibyiza byose yakuvuzeho, azakugira umutware wa Israheli.
31
Nuko rero, mutegetsi wanjye, wihugana umena amaraso ku busa, cyangwa se ngo uteshuke ushaka kwihorera ubwawe. Maze Uhoraho namara kugororera umutegetsi wanjye, uzibuke umuja wawe.»
32
Dawudi asubiza Abigayila, ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yo yakohereje uyu munsi, kugira ngo unsanganire!
33
Nihashimwe ubwenge bwawe kandi nawe ubwawe ubishimirwe, kuko uyu munsi wambujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyanjye!
34
Kandi ni ukuri koko, ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli yambujije kukugirira nabi, kuko iyo utaza wihuta kunsanganira, bwari gucya nta gisigaye kwa Nabali, habe n’umwe mu bahungu be.»
35
Nuko Dawudi yakira amaturo Abigayila yamuzaniye, maze aramubwira ati «Ngaho itahire iwawe amahoro! Ibyo wasabye nabyumvise kandi byose ndabikwemereye.»
36
Abigayila agaruka kwa Nabali, asanga mu nzu iwe yatekesheje ibiribwa by’ibirori nk’iby’umwami. Umutima we wari unezerewe kubera ko yari yasinze cyane, bituma Abigayila atagira icyo amubwira kugeza ko bucya.
37
Bukeye mu gitondo, Nabali amaze gusinduka, umugore we amutekerereza ibyari byabaye byose. Nuko umutima wa Nabali urahahamuka, maze uhinduka nk’ibuye.
38
Hashize iminsi igera ku icumi, Uhoraho akubita Nabali arapfa.
39
Dawudi aza kumenya ko Nabali yapfuye, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wamburaniye mu bitutsi byose Nabali yantukaga, kandi akabuza umugaragu we kugira nabi, none Uhoraho akaba yituye Nabali inabi ye.» Dawudi atuma kuri Abigayila, kumubaza ko ashobora kumubera umugore.
40
Abagaragu ba Dawudi bajya kwa Abigayila i Karumeli, maze baramubwira bati «Dawudi yakudutumyeho ngo tumukuzanire umubere umugore.»
41
Nuko arahaguruka, yubama ku butaka imbere yabo, maze aravuga ati «Dore umuja wawe yiteguye koza ibirenge by’abagaragu b’umutegetsi wanjye.»
42
Abigayila ahaguruka bwangu ajya ku ndogobe ye, ajyana n’abaja be batanu, akurikira intumwa za Dawudi. Nuko aba umugore we.
43
Ubundi kandi Dawudi yari yaranarongoye Ahinowamu, wakomokaga i Yizireyeli; nuko bombi baba abagore be.
44
Naho Mikali, wahoze ari umugore wa Dawudi, ise Sawuli yari yaramushyingiye Paliti, mwene Layishi, wari utuye i Galimu.
← Chapter 24
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 26 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31