bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 29
1 Samuel 29
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 28
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 30 →
1
Abafilisiti bakoranyiriza ingabo zabo zose i Afeki, naho Abayisraheli baca ingando bugufi y’isoko y’amazi iri i Yizireyeli.
2
Abatware b’Abafilisiti bagendaga imbere y’ingabo zabo, uko zari zigabanyijwe mu mitwe y’abantu amagana n’ibihumbi, naho Dawudi n’ingabo ze bakabakurikira bari kumwe na Akishi.
3
Abatware b’Abafilisiti baravuga bati «Abo Bahebureyi se kandi bo ni ab’iki?» Akishi arabasubiza ati «Uyu ni we Dawudi, umugaragu wa Sawuli, umwami wa Israheli! Tumaranye imyaka igera kuri ibiri kandi nta kibi namubonyeho kugeza uyu munsi.»
4
Abatware b’Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati «Ohereza uwo mugabo asubire mu gikingi wamukebeye; ntajyane natwe ku rugamba, hato ataduhindukira umugambanyi! Mbese uwo mugabo yashobora ate kongera kunga ubumwe na shebuja, uretse gutera aba bantu bacu akabatsemba?
5
Mbese nta bwo ari we Dawudi babyinaga bikiranya, bati ’Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza’?»
6
Akishi ahamagara Dawudi aramubwira ati «Ndahiye Uhoraho ko uri umuntu utunganye. Nari nishimiye gutabarana no kuzatabarukana nawe ku rugamba, kuko nta kibi nakubonyeho kuva aho wagereye iwanjye kugeza uyu munsi. Nyamara ariko, abatware ntibakwishimiye.
7
Subirayo rero, maze ugende amahoro; ntugire icyo ukora kidashimishije abatware b’Abafilisiti.»
8
Dawudi abaza Akishi, ati «Ariko se naba narakoze iki? Hari ikibi wabonye ku mugaragu wawe, kuva aho ntangiriye kugukorera kugeza uyu munsi, ku buryo naba ntagikwiriye kujya kurwanya abanzi b’umwami, umutegetsi wanjye?»
9
Akishi asubiza Dawudi, ati «Ku bwanjye, nzi ko unshimisha nk’umumalayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisiti bavuze bati ’Ntajyane natwe ku rugamba.’
10
Nuko rero, wowe n’abagaragu ba shobuja mwazanye, mubyuke mu gitondo cya kare maze nibumara gucya mugende.»
11
Dawudi n’ingabo ze babyuka kare, bagira ngo bagende, basubire mu gihugu cy’Abafilisiti. Nuko Abafilisiti barazamuka bajya i Yizireyeli.
← Chapter 28
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 30 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31