bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 27
1 Samuel 27
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
1
Hanyuma Dawudi aza kwibwira ati «Ibyo ari byo byose, umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Nta kindi nakora, atari uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Bityo, Sawuli ntazongera kunshaka mu gihugu cyose cya Israheli kandi nzaboneraho kurokoka ikiganza cye.»
2
Dawudi ahera ko aragenda n’abantu magana atandatu bari kumwe na we, anyura kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.
3
Dawudi n’abantu be batura kwa Akishi, buri wese hamwe n’umuryango we; Dawudi na we akabana n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli.
4
Nuko babwira Sawuli ko Dawudi yahungiye i Gati, maze aherukira aho kumushakashaka.
5
Dawudi abwira Akishi, ati «Niba ungiriye ubuntu, tegeka ko bankebera igikingi mu cyaro, maze nzabe ariho ntura. Ni iki se cyatuma umugaragu wawe agumya gutura mu murwa w’umwami?»
6
Uwo munsi Akishi amugabira Sikilage. Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu, Sikilage ikiri umugi w’abami ba Yuda.
7
Aho mu gihugu cy’Abafilisiti, Dawudi ahamara umwaka n’amezi ane.
8
Hanyuma Dawudi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri, ab’i Girizi n’Abamaleki, kuko ari bo bari bahatuye kuva kera, ahateganye na Shuru kugeza ku gihugu cya Misiri.
9
Dawudi yatsembaga abantu mu gihugu cyose, ntiharokoke n’umwe yaba umugabo cyangwa umugore, akanyaga amatungo, amagufi n’amaremare, indogobe, ingamiya n’imyambaro. Iyo yatabarukaga, yasubiraga kwa Akishi.
10
Akishi yamubaza ati «Uyu munsi wateye he?» Dawudi akamusubiza ati «Nateye Negevu ya Yuda», cyangwa «Negevu y’Abayerahimeli», cyangwa ati «Nateye Negevu y’Abakeniti.»
11
Yaba umugabo cyangwa se umugore, Dawudi yirindaga kugira uwo azana i Gati ari muzima, kubera ubwoba. Yaribwiraga ati «Baramutse baganiriye, bamenyana bakadutamaza.» Nuko akomeza kugenza atyo, iminsi yose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti.
12
Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31