bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 21
1 Samuel 21
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 22 →
1
Dawudi ashyira nzira arigendera, naho Yonatani agaruka mu mugi.
2
Dawudi agera i Nobu kwa Ahimeleki, umuherezabitambo. Ahimeleki aza kumusanganira adagadwa, maze aramubaza ati «Ni kuki uri wenyine, nta bantu muri kumwe?»
3
Dawudi aramusubiza ati «Umwami yantegetse ko nta muntu n’umwe ugomba kumenya ubutumwa yampaye. Naho abantu banjye, nababwiye aho tuza guhurira.»
4
Dawudi yongera kubaza umuherezabitambo, ati «Mbese nta cyo mufite ngo mungaburire? Nibura mumpe imigati itanu cyangwa ikindi mwaba mufite icyo ari cyo cyose.»
5
Nuko umuherezabitambo aramusubiza ati «Nta migati isanzwe dufite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho; niba abo bantu bawe baririnze abagore bashobora kuyirya.»
6
Dawudi aramusubiza ati «Ni koko, twabujijwe abagore, nk’uko bisanzwe iyo ngiye ku rugamba; kuri iyo ngingo ni abere rwose. Uru rugendo ni nk’urusanzwe, ariko rushimishije Uhoraho kubera impamvu zarwo.»
7
Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho.
8
Uwo munsi kandi, hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari watinze mu Ngoro, imbere y’Uhoraho. Yitwaga Dowegi Umunyedomu, akaba yari umutware w’abashumba ba Sawuli.
9
Dawudi abaza Ahimeleki, ati «Mbese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Naje ntazanye inkota yanjye, habe n’indi ntwaro mfite, kuko ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga.»
10
Umuherezabitambo aramusubiza ati «Hano hari inkota ya Goliyati, wa Mufilisiti watsinze mu Kibaya cy’Umushishi: dore ngiriya aho izingiye mu gitambaro inyuma y’isanduku ibitse uruhago rurimo amabuye y’ubufindo. Niba rero uyishaka uyifate, kuko nta yindi iri hano.» Dawudi aravuga ati «Nta yindi yahwana na yo! Yimpereze.»
11
Uwo munsi Dawudi afata inzira, ahungira kure ya Sawuli, agera kwa Akishi umwami w’i Gati.
12
Abagaragu ba Akishi baramubwira bati «Uyu se si we Dawudi, umwami w’igihugu? Si we bateyeho imbyino ngo: Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza?»
13
Dawudi azirikanye ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati.
14
Ubwo aherako arisarisha, asimbagurika mu maboko yabo, atangira guharabika inzugi, ari na ko ata inkonda zikamanuka mu bwanwa bwe.
15
Akishi ni ko kubwira abagaragu be, ati «Murabona neza ko uyu muntu ari umusazi! None ni kuki mumunzaniye?
16
Ese abasazi ni cyo mbuze byatuma munzanira uyu ngo ansaragurike imbere? Ubu se, murabona uyu yakwinjira mu nzu yanjye?»
← Chapter 20
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 22 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31