bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
1 Samuel 24
1 Samuel 24
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 25 →
1
Nuko Dawudi ava aho ngaho, arazamuka ajya gutura mu bihanamanga bya Enigadi.
2
Igihe Sawuli avuye kumenesha Abafilisiti, baramubwira bati «Noneho Dawudi ari mu butayu bwa Enigadi.»
3
Sawuli aherako atoranya ingabo ibihumbi bitatu zatoranyijwe muri Israheli, maze aragenda ajya gushaka Dawudi n’ingabo ze, mu bitare byabagamo ihene z’ishyamba.
4
Agera atyo ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho ngaho hakaba hari ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume. Dawudi n’ingabo ze bakaba bicaye mu muhero w’ubwo buvumo.
5
Ingabo za Dawudi ziramubwira ziti «Nguyu umunsi Uhoraho yakubwiye ati ’Dore neguriye umwanzi wawe mu biganza byawe, maze umwigenzereze uko ushaka.’» Nuko Dawudi arahaguruka, akeba rwihishwa agatambaro ku gishura cya Sawuli.
6
Ariko nyuma y’ibyo, Dawudi yumva umutima we uradiha, kuko yari akebye agatambaro ku gishura cya Sawuli.
7
Nuko abwira ingabo ze, ati «Uhoraho andinde kugenzereza ntyo uwo yasigishije amavuta y’ubutore. Sinatinyuka kumukozaho n’ikiganza cyanjye, kuko ari uwasizwe w’Uhoraho.»
8
Nuko ayo magambo ya Dawudi acubya umurego w’ingabo ze, azibuza kwiroha kuri Sawuli. Ubwo rero Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, yikomereza inzira ye.
9
Hanyuma Dawudi asohoka mu buvumo, ahamagara Sawuli, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye!» Sawuli ngo akebuke inyuma, Dawudi arunama kugeza ku butaka, aramupfukamira.
10
Ni ko kubwira Sawuli, ati «Ni iki gituma wumva amabwire y’abantu, bavuga ko nshaka icyakugirira nabi?
11
Uyu munsi wa none, wiboneye neza ko Uhoraho yakweguriye ibiganza byanjye, igihe wari mu buvumo. Ariko nanze kukwica nakubabariye, kandi ubwo bambwiraga kukwica, navuze nti ’Sinzakoza ikiganza cyanjye ku Mutegetsi wanjye, kuko ari uwasizwe amavuta w’Uhoraho.’
12
Itegereze, Mubyeyi wanjye! Reba aka gatambaro ko ku gishura cyawe mfite mu ntoki zanjye. Ubwo nashoboye gukeba agatambaro ku gishura cyawe kandi sinkwice, umenyereho ko nta bubi bundimo cyangwa ubwigomeke, kandi ko nta cyo nagucumuyeho. Ahubwo ni wowe umpiga kugira ngo uncuze ubugingo bwanjye.
13
Ari wowe, ari nanjye, Uhoraho ni We uzaducira urubanza, maze Uhoraho azamporere. Naho jye, sinzagukozaho ikiganza cyanjye.
14
(Nk’uko umugani wa kera ubivuga ngo ’Ubugome buganje mu bagome, ariko jye sinzabukozaho ikiganza cyanjye.’)
15
Mbese uwo umwami wa Israheli yiruka inyuma ni nde? Uwo ahiga ni nde? Ariruka inyuma y’imbwa yapfuye cyangwa se ni inyuma y’imbaragasa!
16
Uhoraho aratubere umucamanza, adukiranure, yitegereze maze andengere, andokore ikiganza cyawe!»
17
Dawudi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati «Ese iryo jwi ni iryawe, Dawudi mwana wanjye?» Nuko Sawuli araturika ararira.
18
Hanyuma abwira Dawudi, ati «Urandusha ubutungane kuko wangiriye neza, kandi jye narakugiriye nabi.
19
Ariko wowe uyu munsi wangaragarije ubuntu wangiriye: ubwo Uhoraho yakunyeguriraga, maze ntunyice.
20
Mbese, iyo umuntu ahuye n’umwanzi we, aramureka akigendera mu mahoro? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi.
21
Noneho ndabimenye ko uzaba umwami, kandi ubwami bwa Israheli bukazahora mu biganza byawe.
22
None rero, ndahira Uhoraho ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazazimanganya izina ryanjye mu nzu ya data.»
23
Dawudi aramurahira. Hanyuma Sawuli asubira iwe, naho Dawudi n’ingabo ze basubira mu buhungiro bwabo.
← Chapter 23
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 25 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31