bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 13
Ezekiel 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 14 →
1
Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2
«Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye abahanuzi ba Israheli bahanura ibinyoma, ubwire abahanura bavuga ibyo bitekerereje ubwabo, uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho.
3
Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire, abo bahanuzi b’ibipfamutima bakurikiza ibitekerezo byabo bwite, kandi nta cyo beretswe!
4
Israheli we, abo bahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zangara mu matongo!
5
Ntimurakazamuka ngo muzibe ibyuho, cyangwa se ngo mwubake inkike y’urugo rw’umuryango wa Israheli, kugira ngo nibura uzabe ukomeye igihe cy’intambara y’umunsi w’Uhoraho.
6
Mwitwaje amabonekerwa y’amafuti n’impanuro z’ibinyoma, munagerekaho ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi atari Uhoraho wabatumye, ndetse mukanizera ko Uhoraho azarangiza ijambo ryabo.
7
Mbese ye, ntibyaba ari ukuri mvuze ko amabonekerwa yanyu ari amafuti, n’impanuro mutanga zikaba ibinyoma, igihe muvuga ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi jye nta cyo navuze?
8
Dore noneho rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera amagambo yanyu y’amafuti n’amabonekerwa yanyu y’ibinyoma, uwo ni Uhoraho ubivuze, kuva ubu ngiye kubibasira.
9
Ikiganza cyanjye kizibasira abo bahanuzi b’amabonekerwa y’amafuti n’inyigisho z’ibinyoma; ntibazakirwa mu nama y’umuryango wanjye, ntibazandikwa mu gitabo cy’umuryango wa Israheli, yewe ntibazinjira no mu gihugu cya Israheli; bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho.
10
Koko rero, bayobeje umuryango wanjye bavuga ngo: Ni amahoro, kandi ari nta yo. Irebere nawe, iyo hagize uwubaka inkike, bayihoma by’urwiyerurutso!
11
Ubwire rero abo bahoma inkike by’urwiyerurutso, ko hagiye kugwa imvura y’umurindi, urubura rukisuka n’umuyaga w’inkubi ugahuhera,
12
maze bigahirika iyo nkike. Ubwo se ntibazabaza bati ’Ya sima mwari mwarahomesheje inkike iri ahajya he?’
13
Nuko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Kubera umujinya mfite ngiye guhindisha umuyaga w’inkubi, mu burakari bwanjye ngushe imvura y’umurindi, no mu bukana bwanjye ngushe urubura rukomeye rurimbure iyo nkike.
14
Nzasenya iyo nkike mwahomye mwiyerurutsa, nyihirike, maze imfatiro zayo zisigarire aho. Izahirima, namwe mushirire mu nsi yayo, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.
15
Igihe umujinya wanjye nzaba nywumariye ku nkike no ku bayihomye biyerurutsa — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzababwira nti ’Inkike ntikiriho kimwe n’abayihomye by’urwiyerurutso,
16
ari na bo bahanuzi bahanuriraga Yeruzalemu, bakanayigirira amabonekerwa y’amahoro kandi ari nta yo.’»
17
Naho rero wowe, mwana w’umuntu, rebana igitsure abakobwa b’umuryango wawe bahanura bavuga ibyo bitekerereje ubwabo, maze uhanure ibiberekeyeho.
18
Uzababwire uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire abo bagore badoda ibipfuko byo ku bikonjo, bakaboha ibitambaro byo gupfuka imitwe y’abantu b’ikigero icyo ari cyo cyose, kugira ngo babonereho uburyo bwo kubayobya! Murayobya se abantu bo mu muryango wanjye, ngo mukunde mukize ubugingo bwanyu bwite?
19
Muransuzuguza imbere y’umuryango wanjye, kubera amashyi y’ingano za bushoki n’utumanyu tw’umugati muhabwa; mwicisha abantu batagombaga gupfa, mukareka abatagomba kubaho; byongeye kandi mukabeshya umuryango wanjye wumva ibinyoma byanyu.
20
Kubera iyo mpamvu rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kwibasira ibyo bipfuko byanyu mushukisha abantu mubatega imitego boshye inyoni. Nzabishwanyaguriza ku maboko yanyu, mbaryoze abantu mwagerageje gufatira mu mutego nk’inyoni.
21
Nzashwanyaguza ibitambaro byanyu byo mu mitwe, maze mvane umuryango wanjye mu biganza byanyu; kugira ngo mutazongera kubahiga ukundi boshye inyamaswa, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.
22
Ku mpamvu y’ibinyoma byanyu byaciye intege umutima w’intungane, kandi jyewe ntarigeze mbimugirira, kuko mushyigikira abagome ngo batareka imyifatire mibi yabo bakongera kubaho;
23
ntimuzongera kubona ukundi ayo mabonekerwa y’amafuti cyangwa ngo mwongere kwigisha ibinyoma. Nzavana umuryango wanjye mu biganza byanyu, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.»
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48