bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 35
Ezekiel 35
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 36 →
1
Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2
«Mwana w’umuntu, hindukirira imisozi ya Seyiri maze uyihanurire ibiyerekeyeho.
3
Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaha ndakwibasiye, wowe musozi wa Seyiri, nkuramburiyeho ikiganza cyanjye nzaguhindure ubutayu.
4
Imigi yawe nzayihindura amatongo, nawe ubwawe uzahinduke ubutayu, maze umenye ko ndi Uhoraho.
5
Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze.
6
Kubera iyo mpamvu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ndahiriye ko ngiye kukuvusha amaraso kandi akazagukurikirana, kuko wayakunze azakwibasira.
7
Umusozi wa Seyiri nzawuhindura ubutayu kandi nywubuze kugendwa.
8
Imisozi yawe nzayararikaho intumbi; abantu bazagwe ku mirenge yawe, mu mibande no mu mihora yawe yose bazize inkota.
9
Nzaguhindura ubutayu budatuwe iteka ryose, imigi yawe ntizongera guturwa ukundi, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.
10
Kubera ko wavuze uti ’Amahanga yombi n’ibyo bihugu byombi ngiye kubyigarurira bizabe ibyanjye’ kandi Uhoraho ahibereye,
11
mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzakugenzereza uko wabagenjereje, nkwiture uburakari n’ishyari wabagiriye, ubitewe n’urwango wari ubafitiye. Nzimenyekanisha mu gihugu cyawe igihe nzaba nguhana,
12
maze uzamenye ko jye, Uhoraho, numvise ibitutsi watutse imisozi ya Israheli, ugira uti ’Yahindutse amatongo, turayihawe ngo tuyirimbagure!’
13
Agasuzuguro wanyeretse karakabije, n’amagambo atagira ingano mwamvuze byose narabyumvise.
14
Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko mu gihugu cyawe bishimye batyo bagakabya, wowe nzaguhindura ubutayu.
15
Mbese nk’uko washimishijwe no kubona umurage wa Israheli urimburwa, nanjye nzakugenzereza ntyo! Nzaguhindura ubutayu, wowe musozi wa Seyiri, kimwe na Edomu yose uko yakabaye, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 36 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48