bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 4
Ezekiel 4
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 5 →
1
None rero, mwana w’umuntu, fata itafari urirambike imbere yawe urishushanyeho umugi, ari wo Yeruzalemu.
2
Hanyuma werekane ko ugoswe uwukikiza imikingo; uharunde imigina y’ibitaka, uhace ingando z’ibitero kandi uwukikize imashini z’intambara impande zose.
3
Uzafate ipanu y’icyuma uyishinge hagati yawe n’umugi nk’inkike y’icyuma, uwuhange amaso bityo uzaba ugoswe; ni wowe uzawugota. Bizabera ikimenyetso umuryango wa Israheli.
4
Ngaho rero ryamira urubavu rw’ibumoso, maze wiyorose ibyaha by’umuryango wa Israheli. Igihe cyose uzamara uryamye utyo, uzaba wikoreye ibyaha byabo.
5
Ni jyewe ukubarira iminsi nkurikije imyaka umuryango wa Israheli wamaze ucumura, bityo ukazamara iminsi ijana na mirongo cyenda wikoreye ibyaha byabo.
6
Icyo gihe nukirangiza, uzahindukire uryamishe urubavu rw’iburyo wikorere ibyaha by’inzu ya Yuda, iminsi mirongo ine yose. Ku mwaka umwe naguteganyirije igihe kingana n’umunsi umwe.
7
Hanyuma uzahange amaso Yeruzalemu izaba igoswe, ushyire hejuru ukuboko kwawe kwambaye ubusa maze uyihanurire ibiyerekeyeho.
8
Dore ngushyize ku ngoyi, ntuzahindura urundi rubavu kugeza ubwo iminsi yo kugota umugi izaba yarangiye.
9
Cyo ngaho rero shaka ingano nini n’ingano za bushoki, ibishyimbo n’inkori, amasaka n’uburo; ubivangire mu cyungo kimwe maze ubikoremo umugati. Uwo mugati uzagutunga igihe cyose uzaba uryamiye urubavu — iminsi magana atatu na mirongo cyenda.
10
Ibiryo uzarya, uzajye upima ibingana n’amasikeli makumyabiri ku munsi, bikazagutunga kugeza ku munsi ukurikiyeho.
11
Amazi uzanywa na yo azaba ageze, azaba angana n’incuro y’agakebano ku munsi.
12
Ibyo biryo bizaba bimeze nk’umugati w’ingano za bushoki, uzabitekere hejuru y’icyavu abantu bitumyemo; bose babireba.»
13
Uhoraho yungamo ati «Nguko uko Abayisraheli bazarya ibiryo byabo byahumanye, igihe bazaba bari mu mahanga ngiye kubatatanyirizamo.»
14
Nuko ndavuga nti «Nyabuneka, Nyagasani Uhoraho, nta bwo nigeze nandavura na rimwe. Kuva mu bwana bwanjye kugeza ubu, nta bwo ndigera ndya inyamaswa yanizwe cyangwa yatanyaguwe n’izindi, ndetse n’inyama zahumanye ntizigeze zingera ku munwa.»
15
Uhoraho ni ko kumbwira ati «Noneho kubera iyo mpamvu, nkwemereye guteka umugati wawe hejuru y’ibisheshe by’amase y’inka, aho kubiteka hejuru y’icyavu abantu bitumyemo.»
16
Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, dore ngiye gusenya ibigega by’imigati by’i Yeruzalemu; bazaryana agahinda umugati upimye, banywe bishisha amazi agezwe,
17
maze kubera ko bazabura umugati n’amazi, bazakangarane kandi bacike intege ku mpamvu y’ibyaha byabo.»
← Chapter 3
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 5 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48