bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 44
Ezekiel 44
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 43
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 45 →
1
Nuko wa muntu aranzana no ku irembo ryo hanze ry’Ingoro, rya rindi ryari riteganye n’iburasirazuba, ubwo kandi rikaba rikinze.
2
Uhoraho arambwira ati «Iri rembo rizahora rikinze. Ntibazarikingura kandi nta n’uzaryinjiriramo, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli, yaryinjiriyemo. Rero, rizahore rikinze.
3
Nyamara ariko, umwami we azahicara kugira ngo afungurire imbere y’Uhoraho, kubera ko ari umwami nyine. Azinjirira mu kirongozi cy’iryo rembo, kandi abe ari na ho asohokera.»
4
Wa muntu aranzana no ku irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’Ingoro, ngo ndebe mbona ikuzo ry’Uhoraho ryari ryuzuye mu Ngoro ye, nuko ngwa hasi nubamye.
5
Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, itonde witegereze neza kandi utege amatwi ibyo ngiye kugusobanurira byerekeye amabwiriza ajyana n’Ingoro kimwe n’amategeko yose ayigenga. Uritondere kumenya abafite uburenganzira bwo kwinjira mu Ngoro, kimwe n’ababujijwe kuyinjiramo.
6
Uzabwire ibyo birara by’umuryango wa Israheli, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Narambiwe amahano yanyu, muryango wa Israheli;
7
ya mahano mwakoze mwinjiza abanyamahanga batagenywe ku mutima no ku mubiri mu Ngoro yanjye, bakayijyamo kandi bakayandavuza, mugasangira na bo ikinure n’amaraso byanyeguriwe, mukica mutyo Isezerano ryanjye kubera ayo mahano vose!
8
Aho kwita ku mirimo y’imihango yanjye mitagatifu, mwishyiriyeho abanyamahanga ngo babe ari bo bayikorera mu Ngoro yanjye.
9
None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Nta munyamahanga utagenywe ku mutima no ku mubiri uzinjira mu Ngoro yanjye, habe no mu banyamahanga batuye rwagati mu Bayisraheli.
10
Abalevi banyitaruye igihe Israheli yari yarayobye igakurikira ibigirwamana byayo, bazagarukwa n’ibyaha byabo.
11
Bazaguma mu Ngoro yanjye, ariko babe abagaragu bashinzwe kurinda amarembo kandi bakore n’imirimo yo mu Ngoro. Ni bo bazajya basogota ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo by’imbaga, kandi banashingwe gukorera rubanda.
12
Kubera ko bakoreye imbaga imbere y’ibigirwamana, ibyo bigatuma babera umuryango wa Israheli impamvu yo gucumura — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ni cyo gitumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, maze bazagarukwe n’ibyaha byabo.
13
Ntibazongera kunyegera ukundi ngo baratunganya umurimo w’ubuherezabitambo, ntibazakora ku bintu byanjye bitagatifu habe no ku bitagatifu rwose; ahubwo bazakorwa n’ikimwaro kubera ayo mahano bakoze.
14
Nzabashinga kwita ku mirimo yo mu Ngoro, mbese ibihakorerwa byose n’ibihakenewe byose.
15
Naho abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, batahemutse ku murimo wabo mu Ngoro yanjye igihe Abayisraheli bari barayobye, ni bo bazanyegera bankorere — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — bahagarare imbere yanjye banture ibinure n’amaraso.
16
Ni bo bazinjira mu Ngoro yanjye, begere ameza yanjye kugira ngo bampereze; bazarangize batyo umurimo wanjye.
17
Igihe bazaba binjiye mu marembo y’igikari cy’imbere, bazaba bambaye imyambaro y’ihariri. Ntibazambara umwambaro w’ubwoya bw’intama, igihe cyose bazaba bakora umurimo wabo ku marembo y’igikari cy’imbere kimwe no mu Ngoro.
18
Bazambara ibitambaro by’ihariri mu mutwe, bambare amakabutura y’amahariri, kandi birinde gukenyera umwenda wabatera gututubikana.
19
Nibasohoka bagana mu gikari cyo hanze basanze imbaga, baziyambure imyambaro bari bambaye bari ku murimo wabo bayibike ahabigenewe mu byumba bitagatifu, maze bambare indi kugira ngo imbaga itava aho ikora kuri iyo myambaro mitagatifu.
20
Ntibaziharanguze, ariko kandi ntibazanatereke umusatsi, ahubwo bajye bawukemuza, bawutunganye.
21
Nta muherezabitambo wemerewe kunywa divayi ku munsi azaba ari bwinjire mu gikari cy’imbere.
22
Ntibazacyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe n’umugabo we, ahubwo bazarongore umwari ukomoka mu muryango wa Israheli, cyangwa se bacyure umupfakazi usizwe n’undi muherezabitambo.
23
Bazigisha umuryango wanjye gutandukanya icyeguriwe Imana n’ikitarayeguriwe; babamenyeshe itandukanyirizo ry’ikitahumanye n’icyahumanye.
24
Ni bo bazajya baca imanza za rubanda, kandi bazazice bakurikije itegeko ryanjye. Mu minsi mikuru yanjye yose bazakurikiza amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye, batagatifuze amasabato yanjye.
25
Bazirinde kwegera intumbi y’umuntu ngo batava aho bihumanya; ariko nihagira upfusha se cyangwa nyina, cyangwa se agapfusha umwana we, murumuna we, mushiki we, ariko atarashaka, ashobora kwihumanya akegera intumbi ye.
26
Igihe umwe muri bo azaba amaze kwihumanura, bazabara iminsi irindwi;
27
hanyuma ku munsi wo kwinjira mu cyumba gitagatifu no mu gikari cy’imbere kugira ngo arangize umurimo we — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — aziturire igitambo cy’impongano y’ibyaha.
28
Ntibazagira umunani, kuko ari jye munani wabo. Nta mugabane muzabaha muri Israheli, kuko ari jyewe mugabane wabo.
29
Bazatungwa n’amaturo, ibitambo by’impongano y’ibyaha n’ibitambo byo kwigorora; mbese icyashinganywe n’Imana cyose muri Israheli kizaba icyabo.
30
Ibyiza byo mu miganura yanyu yose no mu maturo yanyu yose bizahabwa abaherezabitambo; ndetse n’imyiza mu mitsima y’umuganura wanyu, kugira ngo ingo zanyu zihabwe umugisha.
31
Abaherezabitambo ntibazarya inyama z’itungo na rimwe ryipfushije cyangwa ryatanyaguwe n’irindi, ryaba iriguruka cyangwa se indi nyamaswa iyo ari yo yose.
← Chapter 43
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 45 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48