bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 5
Ezekiel 5
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 6 →
1
Uhoraho yongera kumbwira ati «Mwana w’umuntu, fata icyuma gityaye, ugifate nk’urwembe rwa kimyozi, ucyiyogosheshe imisatsi n’ubwanwa; hanyuma ufate umunzani maze ubigabanyemo imigabane.
2
Igihe iminsi y’ifatwa ry’umugi izaba irangiye, uzafate umugabane uhwanye na kimwe cya gatatu uwutwikire mu mugi rwagati. Ikindi cya gatatu uzagende ugicagagura n’inkota ari na ko uzenguruka umugi; igice gisigaye uzakinyanyagize mu muyaga, ni bwo nanjye nzakura inkota yanjye mbakurikirane.
3
Uzafateho umusatsi muke uwushyire mu mufuka w’igishura cyawe,
4
hanyuma uzongere ufateho uwujugunye mu muriro, bityo uhembere umuriro uzagera ku muryango wa Israheli.»
5
Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Iyo ni Yeruzalemu nashyize hagati y’amahanga n’ibihugu biyikikije.
6
Yarigometse isuzugura amategeko n’amabwiriza yanjye kurusha amahanga n’ibihugu biyikikije; kuko bahigitse amabwiriza yanjye kandi ntibakurikize n’amategeko yanjye.»
7
Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati «Kubera ko agasuzuguro kanyu gatambukije ububi ak’amahanga abakikije, ntimunakurikize amategeko yanjye ngo mwubahirize n’amabwiriza yanjye, ahubwo mugakurikiza imico y’amahanga abakikije,
8
kubera iyo mpamvu nimwumve uko Nyagasani Uhoraho avuze ’Nanjye ndakwibasiye, nzagucira urubanza ku mugaragaro mu maso y’amahanga.
9
Nzakwibasira ku buryo ntigeze mbikora kandi ntazigera nongera kubikora, kubera ayo mahano wakoze.
10
Ababyeyi bazarya abana babo n’abana barye ababyeyi babo ku mugaragaro mu maso yawe. Nzagucira urugukwiye, nzatatanyirize imihanda yose uzaba arokotse wese mu bagukomokaho.
11
Ni cyo gituma mbirahiriye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko wahindanyije Ingoro yanjye n’ibyo biterashozi byose n’ayo mahano yose, nanjye nzagutsemba, sinzigera nkurebana impuhwe kandi sinzanakubabarira.
12
Icya gatatu cy’abaturage bawe kizicwa n’ibyorezo maze barimburwe n’inzara ku mugaragaro mu maso yawe, ikindi gice cya gatatu gitsemberwe n’inkota iruhande rwawe, hanyuma icya gatatu gisigaye ngitatanyirize imihanda yose ngikurikiranye n’inkota.
13
Nzimara ntyo uburakari, n’umujinya wanjye nywubarangirizeho maze nihorere; bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, kandi ko mu burakari bwanjye navuze, kugeza ubwo mbarangirijeho umujinya wanjye.
14
Nzakugira itongo n’ikinnyego mu mahanga agukikije, no mu maso y’abagenzi;
15
maze igihe nzaba naguciriye urugukwiye mbigiranye uburakari, umujinya n’ibihano bikaze, uzabere amahanga agukikije ikinnyego n’igitutsi, akarorero n’impamvu yo gutinya kuko ari jye Uhoraho ubivuze.
16
Nzabaterereza imyambi iteye ubwoba ibarimbure; koko nzayibaterereza kubatsemba, nongereho n’inzara nsenya ibigega byanyu by’imigati.
17
Nzabaterereza inzara n’ibikoko by’inkazi bibamareho urubyaro; ibyorezo n’amaraso bizakugariza kandi nzakugabize n’inkota: ni jye Uhoraho ubivuze.’»
← Chapter 4
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 6 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48