bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 33
Ezekiel 33
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 32
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 34 →
1
Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2
«Mwana w’umuntu, noneho abo mu muryango wawe, uzababwire utya: Iyo hari igihugu nteje inkota, abantu baho bafata umwe muri bo bakamushinga kureba ko hari uza,
3
iyo abonye inkota ije iteye igihugu avuza ihembe kugira ngo aburire rubanda.
4
Nihagira uwumva iryo hembe ariko ntaryiteho hanyuma inkota ikaza ikamwica, amaraso y’uwo muntu ni we ubwe azabarwaho.
5
Yumvise ihembe rivuga ariko ntiyaryitaho; none amaraso ye azamubarwaho. Nyamara uwaryumvise akanaryitaho, uwo yakijije ubugingo bwe.
6
Ariko niba ushinzwe kuburira rubanda yabonye inkota ije ntavuze ihembe, rubanda ntirubimenye, maze inkota ikahagera ikica umwe muri bo, uwo muntu azapfa azize ikosa ry’umurinzi, azabe ari we uryozwa amaraso ya mugenzi we.
7
Nawe rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli. Igihe uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye.
8
Ndamutse mbwiye umugome nti ’Wa mugome we, ugiye gupfa’, naho wowe ntumuburire ngo ahindure imyifatire ye, uwo mugome azapfa azize ikosa rye, kandi ni wowe nzaryoza amaraso ye.
9
Ariko nuramuka umuburiye, ntazibukire imyifatire ye mibi ngo ahinduke, uwo mugome azapfa azize icyaha cye, naho wowe uzaba ukijije ubugingo bwawe.»
10
Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Israheli, uti «Mukunda gusubira muri aya magambo ngo: Ibicumuro byacu biradushikamiye, bigatuma turimbuka; ubu se, twashobora kubaho dute?’
11
Babwire ko mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzenta bwo njya nishimira urupfu rw’umugome, ahubwo nishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye mibi, kugira ngo abone kubaho. Nimuhinduke rero muzibukire iyo nzira mbi yanyu! Ni kuki se mwarinda gupfa, muryango wa Israheli?»
12
Nuko rero, mwana w’umuntu, ubwire abo mu muryango wawe, uti «Uko ubutungane bw’intungane butazayikiza ku munsi yacumuye, ni ko n’ubugiranabi bw’umugome butazamwicisha, umunsi azaba yahindutse akazibukira ubugiranabi bwe. Intungane ntizongera kubeshwaho n’ubutungane bwayo ku munsi izaba yacumuye.
13
Ndamutse mbwiye intungane nti ‘Uzabaho’, ariko we kubera kwiringira ubwo butungane bwe agakora ikibi, ubwo butungane bwe ntibuzongera kwibukwa ukundi, ahubwo azapfa azize ikibi icyo ari cyo cyose azaba yakoze.
14
Ariko nimbwira umugome nti ‘Uzapfa’, maze akazibukira ibyaha bye kandi agakurikiza amategeko n’ubutungane,
15
agasubiza icyo yahaweho ingwate, akagarura icyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo ntasubire gukora ikibi ukundi, azabaho ntateze gupfa.
16
Nta cyaha mu byo yakoze kizibukwa, ahubwo azabaho kuko yakurikije amategeko n’ubutabera.
17
Abo mu muryango wawe baravuga bati ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Nyamara, imigenzereze yanyu ni yo idatunganye.
18
Umuntu w’intungane ateshwa ubutungane bwe agakora ikibi, agapfa kubera ibyo.
19
Umugome na we nazibukira ubugiranabi bwe, agakurikiza amategeko n’ubutungane, ibyo bizatuma abaho.
20
Naho mwebwe muravuga ngo ‘Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye!’ Muryango wa Israheli, nzacira buri muntu urubanza nkurikije imyifatire ye!»
21
Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa cumi tujyanywe bunyago, umuntu wacitse ku icumu aza ansanga aturutse i Yeruzalemu, maze arambwira ngo «Umugi warafashwe.»
22
Ku mugoroba wabanzirizaga umunsi uwo muntu yajeho, ikiganza cy’Uhoraho kikaba kiranshikamiye, nuko mu gitondo mbere y’uko wa wundi angeraho, Uhoraho ambumbura umunwa, maze umunwa wanjye urabumbuka sinongera kuba ikiragi ukundi.
23
Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati
24
«Mwana w’umuntu, abatuye ku butaka bwa Israheli, abari muri ayo matongo, baravuga bati ’Abrahamu yari wenyine igihe agabiwe iki gihugu; none turi benshi, ni twebwe twagihaweho umurage.’
25
Babwire rero uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Muraryana inyama n’amaraso yazo, murubura amaso mukitegereza ibigirwamana byanyu, mukamena amaraso, none ngo muzatunga iki gihugu?
26
Mwishingikiriza inkota zanyu, mugakora amahano, buri wese akagundira umugore wa mugenzi we, none ngo muzatunga iki gihugu?
27
Bawire ibi ngibi: Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Mbirahiye ubugingo bwanjye, abo bakiri mu matongo bazicishwa inkota, uri mu gasozi nzamugabize inyamaswa zimutanyaguze, naho abari mu bihanamanga no mu buvumo bazatsembwe n’ibyorezo.
28
Igihugu nzagihindura ubutayu, maze ubwo bwirasi muterwa n’imbaraga mufite burangirire aho. Imisozi ya Israheli izayogozwa kandi nta n’uzongera kuhanyura ukundi.
29
Bityo bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzahindura igihugu ubutayu ku mpamvu y’amahano yose bakoze.’
30
None rero, mwana w’umuntu, dore abo mu muryango wawe aho bahagaze iruhande rw’inkike no ku miryango y’amazu, bariho baraganira ibyawe. Umwe arabwira undi, buri muntu akabwira mugenzi we ati ’Nimuze twumve ijambo riturutse kuri Uhoraho.’
31
Nuko bakagusanga ari imbaga, umuryango wanjye ukicara imbere yawe, bagatega amatwi amagambo yawe, ariko ntibayakurikize. Ibyo bashyize imbere ni ibinyoma biri mu kanwa kabo, n’umutima wabo ukihambira ku rwunguko ruturutse ku buriganya.
32
Batega amatwi amagambo yawe nk’aho wabaye umuririmbyi wagoroye ijwi ucuranga indirimbo z’urukundo; naho kuyakurikiza ibyo ntibabiranganwa.
33
Nyamara, igihe ibyo bizaba byageze — kandi dore biraje — ni bwo bazamenya ko muri bo higeze kuba umuhanuzi.»
← Chapter 32
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 34 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48