bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 26
Ezekiel 26
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 27 →
1
Nuko mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2
«Mwana w’umuntu, kubera ko Tiri yishongoye kuri Yeruzalemu, ivuga ngo: Awa! Urangarukiye, wa mugi wari ihuriro ry’amahanga! kandi n’ubukire bwawo burayoyotse,
3
ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati ’Dore ngiye kukwibasira, wowe Tiri, ngiye kuguteza amahanga menshi, akwiroheho nk’uko inyanja ivubura imivumba yayo.
4
Bazasenya inkike za Tiri, bahirike iminara yayo, nanjye nzakubure umukungugu wabyo, mpahindure urutare rw’umwiyanike.
5
Izaba nk’imbuga banikaho inshundura rwagati mu nyanja — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi arabihamya — izaba umunyago w’amahanga.
6
Abakobwa bayo bari mu gasozi bazicishwa inkota, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’
7
Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Dore i Tiri mpohereje Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni n’umwami w’abami, ahatere aturutse mu majyaruguru, afite amafarasi, amagare y’intambara, ingabo n’imbaga nyamwinshi y’abantu.
8
Abakobwa bawe bari mu gasozi azabicisha inkota, azagukikiza imikingo miremire, akurundeho n’imigina y’ibitaka, akuzengurutseho n’urukuta rwo kwikingira.
9
Inkike zawe azazisenyesha ingiga zikoze nk’ubuhiri, iminara yawe ayirimbuze intwaro ze.
10
Amafarasi ye atagira ingano azagutumuriraho umukungugu ukurengeho, inkike zinyeganyezwe n’urusaku rw’amafarasi, n’urw’amagare yabo igihe bazaba binjira mu marembo, nk’uko biroha mu mugi baciyemo icyuho.
11
Amafarasi ye azangiza imihanda yawe n’ibinono byayo, abantu bawe azabicishe inkota, arimbure n’inkingi zawe zikomeye.
12
Bazakunyaga ibyo wari utunze, basahure n’ibicuruzwa byawe, bazasenya inkike zawe, n’amazu yawe meza bayarimbagure, amabuye n’ibiti bikubatse babirohe mu mazi, ndetse n’ishingwe ryose.
13
Nzazibya abaririmbaga basakuza, n’ijwi ry’inanga zawe ntirizongera kumvikana ukundi.
14
Nzakugira urutare rw’umwiyanike, nguhindure imbuga banikaho inshundura, maze we kuzongera kubakwa bibaho. Uwo ni Uhoraho ubivuze kandi arabihamya!»
15
Dore Nyagasani Uhoraho arabwira Tiri, ati «Aho ibirwa ntibizahinda umushyitsi, nibiramuka byumvise urusaku rw’ukurimbuka kwawe n’imiborogo y’inkomere zawe, n’amarorerwa y’ubwicanyi mu nkike zawe?
16
Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, bakuremo ibishura byabo, biyambure n’imyambaro yabo itatse. Bazatahwa n’ubwoba bicare hasi, batengurwe ubutitsa kandi bagwe mu kantu kubera ibikubayeho.
17
Bazatera indirimbo y’amaganya bagira bati ’Dore ishyano re! Warimbutse wiroha mu nyanja, wa mugi w’icyamamare, nyamara wari igikomerezwa ku nyanja, wo n’abaturage bawo, ugakwiza iterabwoba mu bihugu byose.’
18
Koko rero ibirwa birahinda umushyitsi ku munsi w’ukurimbuka kwawe, n’ibirwa byo mu nyanja bihagaritse umutima kubera itsiratsizwa ryawe.’
19
Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati «Igihe nzaba nakurimbuye umeze nk’imigi itagituwe, nzaguteza imivumba n’amazi menshi bikurengeho,
20
nguhirikire mu rwobo uhasange abagiyeyo mbere, nzagutuza ikuzimu mu matongo ya kera, ubane n’abapfuye, kugira ngo utazagaruka ukongera gutura mu gihugu cy’abazima.
21
Nzaguhindura ikintu giteye ubwoba kandi ntuzongera kubaho ukundi. Bazagushakashaka, ariko ntibazongera kukubona ukundi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
← Chapter 25
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 27 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48