bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 37
Ezekiel 37
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 36
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 38 →
1
Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa.
2
Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane, kandi yarumye rwose.
3
Uhoraho arambaza ati «Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima?» Ndamusubiza nti «Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.»
4
Arambwira ati «Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ’Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho.
5
Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye: Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho.
6
Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’»
7
Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana, rimwe rikegera irindi.
8
Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo.
9
Nuko arambwira ati «Ngaho, mwana w’umuntu, hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’»
10
Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo, yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane.
11
Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ’Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite, turashize.’
12
Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura, ubabwira uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli.
13
Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo.
14
Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»
15
Uhoraho ambwira iri jambo, ati
16
«None rero, mwana w’umuntu, fata akabaho maze wandikeho uti ’Yuda, n’Abayisraheli bahatuye.’ Ufate n’akandi wandikeho uti ’Yozefu (ari we Efurayimu), n’umuryango wose wa Israheli uhatuye.’
17
Nurangiza wegeranye utwo tubaho twombi, maze uduhuze, tube nk’aho ari urubaho rumwe mu kiganza cyawe.
18
Nuko abo mu muryango wawe, nibaramuka bakubajije bati ’Ntiwatuburira se icyo ibyo bisobanura?’
19
Uzabasubize uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye gufata akabaho ka Yozefu (ari we Efurayimu), hamwe n’imiryango ya Israheli bari kumwe, nkegeranye n’aka Yuda mbikoremo urubaho, rube rumwe rukumbi mu kiganza cyanjye.’
20
Igihe uzaba ufashe mu kiganza cyawe utwo tubaho twombi wanditseho ayo mazina bose babyirebera,
21
uzababwire uti ’Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye gushaka Abayisraheli, mbavane mu mahanga bari barajyanywemo. Ngiye kubakorakoranya baturuke impande zose, maze mbagarure ku butaka bwabo.
22
Nzabagira umuryango umwe mu gihugu no mu misozi ya Israheli, bazagira umwami umwe ubategeka bose, ubutazongera ukundi kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa se ibihugu bibiri.
23
Ntibazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, ibiterashozi byabo ndetse n’ibicumuro byabo. Nzabakiza ubuhemu bagize, mbasukure bazabe umuryango wanjye, nanjye mbe Imana yabo.
24
Umugaragu wanjye Dawudi azababera umwami; bazagire umushumba umwe, bubahirize amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye kandi babikurikize.
25
Bazatura igihugu nahaye Yakobo umugaragu wanjye, igihugu abakurambere banyu bari batuyemo. Bazagituramo bo ubwabo n’abana babo ndetse n’abuzukuru babo ubuziraherezo; umugaragu wanjye Dawudi azababere umwami iteka ryose.
26
Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, rizababere isezerano rihoraho. Nzabatuza, mbagwize kandi nshinge Ingoro yanjye rwagati muri bo ubuziraherezo.
27
Nzatura muri bo, mbabere Imana na bo bambere umuryango.
28
Bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho utagatifuza Israheli, igihe Ingoro yanjye izaba iri rwagati muri bo, ubuziraherezo.’»
← Chapter 36
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 38 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48