bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Ezekiel 31
Ezekiel 31
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 32 →
1
Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatatu, Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2
«Mwana w’umuntu, bwira Farawo, umwami wa Misiri, n’imbaga y’abantu be, uti ’Nakugereranya n’iki se mu buhangange bwawe?
3
Dore rwose umeze nk’isederi yo muri Libani, ifite amashami meza nk’ishyamba ricucitse, ikaba ndende n’ubushorishori bwayo bugakabakaba ku bicu.
4
Imvura yatumye ikura, amazi azamuka mu butaka ayiha gusagamba, igihe atembesha inzuzi mu mpande zayo zose, akohereza imigezi mu biti byose byo mu gasozi.
5
Ni cyo cyatumye ikura, igasumbya uburebure ibindi biti byo mu gasozi, imicwira yayo ikagwira n’amashami yayo akiyongera, irasagamba, ibikesheje ko yahaze amazi.
6
Inyoni zose zo mu kirere zarikaga mu mashami yayo, inyamaswa z’ishyamba zikabyarira mu nsi yayo, igicucu cyayo kikugamisha abantu batagira ingano.
7
Iyo sederi yari yizihije kubera ubunini bwayo n’uburebure bw’amashami yayo; kuko yashoreraga imizi yayo mu mazi menshi.
8
Nta yindi ihwanye na yo mu masederi yo mu busitani bw’Imana, n’imizonobari ntiyagereranywaga n’amashami yayo. Imyerezi ubwayo nta ho yari ihuriye n’ibishami byayo, nta n’igiti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana, cyari gihwanyije na yo ubwiza.
9
Nari narayitatse nyihundazaho amababi, bituma ibiti byose byo muri Edeni, ari bwo busitani bw’Imana, biyigirira ishyari.’
10
None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Iyo sederi, ari yo mwami wa Misiri, yarakuze, iratumbagira ubushorishori bwayo bukabakaba hejuru mu bicu, umutima wayo wiratana iyo ndeshyo.
11
Ni yo mpamvu nayizibukiriye, nyigabiza umutware w’amahanga, kugira ngo ayigirire ibikwiranye n’ubugome bwayo, kuko nayirukanye.
12
Nuko abanyamahanga, abanyarugomo kurusha andi mahanga yose, barayitema maze bayisiga aho barigendera. Amababi yayo anyanyagira ku misozi no mu bibaya byose; amashami yayo avunagurikira mu mihora yose y’igihugu, abantu bose bazibukira igicucu cyayo, barayihunga.
13
Inyoni zose zo mu kirere zatururiye ku bisigazwa byayo, inyamaswa z’ishyamba ziribata amashami yayo.
14
Nuko rero, ntihazagire igiti na kimwe cyegereye amazi cyongera kureshya gityo, ntihazagire icyongera kugeza ubushorishori bwacyo mu bicu, cyangwa ngo igiti cyavomerewe cyongere kugira uburebure bureshya butyo; kuko byose byagenewe gupfa bikajya mu kuzimu, bigasanga abarambitswe mu rwobo.
15
Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi iyo sederi imanukira ikuzimu, maze nkayifungiranira mu nyenga, nategetse isi yose kujya mu cyunamo. Nahagaritse inzuzi ntizongera gutemba, n’amazi menshi arakama. Libani yacuze umwijima ku mpamvu y’iyo sederi, n’ibiti byose byo mu gasozi biruma kubera yo.
16
Mu rusaku rw’ukurimbuka kwayo nahungabanyije amahanga, igihe nyihananturiye ikuzimu ngo ihasange abarambitswe mu rwobo. Igeze mu kuzimu, ibiti byose byahoze muri Edeni byari byarayihabanjirije, kimwe n’ibiti byose by’intoranywa byahoze muri Libani bikahuhirirwa, byose byarahumurijwe.
17
Nuko n’inkomoko yayo, yari yarugamye mu gicucu cyayo mu yandi mahanga, na yo imanukira ikuzimu isanga abicishijwe inkota.
18
Nakugereranya rero n’ikihe giti mu byo muri Edeni, cyagera ku ikuzo ryawe n’ubuhangange bwawe? Nyamara wahananturiwe ikuzimu hamwe n’ibiti byo muri Edeni, ujya rwagati mu batagenywe, none dore urambaraye hamwe n’abicishijwe inkota. Nguko uko byagendekeye Farawo n’imbaga ye yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
← Chapter 30
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 32 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48