bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 13
Genesis 13
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 14 →
1
Abramu azamuka ava mu Misiri ajya muri Negevu, azamukana n’umugore we n’ibyo yari atunze byose. Loti na we bari kumwe.
2
Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza.
3
Nuko agenda yimuka, ava muri Negevu yerekeza i Beteli. Agera ahantu yari yarigeze gucumbika, hagati ya Beteli na Hayi.
4
Aho nyine yari yarigeze kuhubaka urutambiro, yongera kuhambariza izina ry’Uhoraho.
5
Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema.
6
Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga.
7
Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. — Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. —
8
Abramu abwira Loti, ati «Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe.
9
Mbese nturora iki gihugu cyose? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.»
10
Loti aterera amaso, abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. — Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho, kimwe n’igihugu cya Misiri.—
11
Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo.
12
Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya Sodoma.
13
Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho.
14
Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu, ati «Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo.
15
Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe.
16
Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara!
17
Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye.»
18
Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.
← Chapter 12
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 14 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50