bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 14
Genesis 14
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 15 →
1
Muri icyo gihe, Amurafeli umwami wa Shineyari, Ariyoki umwami wa Elasari, Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu,
2
batera Bera umwami wa Sodoma, Birisha umwami wa Gomora, Shineyavu umwami wa Adama, Shemeveri umwami wa Seboyimu, n’umwami wa Bela ari yo Sowari.
3
Abatewe baremera urugamba mu kibaya cya Sidimu, ahari Inyanja y’Umunyu.
4
Kedorilahomeri yari yarabigaruriye imyaka cumi n’ibiri yose, maze mu wa cumi n’itatu baragaramba.
5
Mu wa cumi n’ine haza Kedorilahomeri n’abami bari mu gice cye. Baneshereza Abarefayimu ahitwa Ashitaroti‐Karinayimu; Abazuzi bo banesherezwa i Hamu; Abahemi banesherezwa i Shawe‐Kiriyatayimu;
6
Abahori banesherezwa mu misozi yabo ya Seyiri, kugeza kuri Eli‐Parani, hafi y’ubutayu.
7
Hanyuma Kedorilahomeri n’abami bari kumwe basubirayo, bagera ku iriba rya Eni‐Mishipati, ari ryo Kadeshi; bayogoza igihugu cy’Abamaleki kimwe n’Abahemori bari batuye i Hasasoni‐Tamari.
8
Nuko umwami wa Sodoma n’uwa Gomora, uwa Adama, uwa Seboyimu n’uwa Bela ari yo Sowari, barema urugamba mu kibaya cya Sidimu.
9
Abo batanu barwana n’aba bane: Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, Amurafeli umwami wa Shineyari, na Ariyoki umwami wa Elasari.
10
Maze muri icyo kibaya cya Sidimu hakaba ibinamba byinshi by’ubujeni; mu guhunga kwabo umwami wa Sodoma n’uwa Gomora babigwamo, abasigaye bahungira mu misozi.
11
Abatsinze banyaga ibintu byose bya Sodoma n’ibya Gomora, batwara imyaka yose, nuko baragenda.
12
Bafata na Loti, umuhungu wabo wa Abramu, wari utuye i Sodoma; baramujyana hamwe n’ibye byose.
13
Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu.
14
Abramu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe bunyago, akoranya abagaragu be bavukiye iwe, bageze kuri magana atatu na cumi n’umunani, nuko bakurikirana ababisha kugeza ahitwa i Dani.
15
Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi.
16
Abramu yigarurira ibintu byose, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye, kimwe n’abagore na bene wabo.
17
Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe, umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave, umubande w’Umwami.
18
Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose.
19
Asabira Abramu umugisha avuga ati «Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi!
20
Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!» Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.
21
Umwami wa Sodoma abwira Abramu, ati «Mpa abantu, wijyanire ibintu.»
22
Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma, ati «Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi,
23
ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto, nta kintu cyawe njyana, hato utazavuga uti ’Ni jye wakijije Abramu’.
24
Nta cyo nshaka, keretse ibiryo by’abagaragu banjye. Naho abo twatabaranye, Aneri, Eshikoli na Mambure bafate umugabane wabo ubwabo!»
← Chapter 13
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 15 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50