bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 15
Genesis 15
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 16 →
1
Ibyo birangiye, Uhoraho abwirira Abramu mu nzozi, ati «Abramu, ntutinye, ndi ingabo igukingiye; ibihembo byawe bizaba byinshi cyane.»
2
Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, wampa iki? Jyewe ngiye gupfa nta kana, kandi uzanzungura ni Eliyezeri w’i Damasi.»
3
Ati «Dore nta rubyaro wampaye, none ngiye kuzungurwa n’umwe mu bagaragu banjye.»
4
Uhoraho ni ko kumubwira ati «Nta bwo ari we uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n’uzaturuka mu maraso yawe.»
5
Nuko Uhoraho amujyana hanze, aramubwira ati «Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.» Nuko aramubwira ati «Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.»
6
Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane.
7
Aramubwira ati «Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu.»
8
Abramu aramusubiza ati «Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga?»
9
Uhoraho ati «Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.»
10
Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo.
11
Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana.
12
Izuba rigiye kurenga, Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi.
13
Uhoraho abwira Abramu, ati «Menya neza ko abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu kitari icyabo; bazakibamo abacakara, bazicishwe uburetwa imyaka magana ane yose.
14
Ariko abo bazaba barabereye abacakara na bo nzabahana. Hanyuma abazagukomokaho bazahimukane ibintu byinshi.
15
Naho wowe uzigendera mu mahoro, usange ba sokuruza bawe; uzahambwa mu mahoro ugeze mu zabukuru.
16
Bazagaruka ino ku gisekuruza cya kane, kuko ibyaha by’Abahemori bitarashira inyuma.»
17
Igihe izuba rimaze kurenga, n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri.
18
Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu, muri aya magambo ati «Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.»
19
Ni igihugu cy’Abakeniti, Abakenisi, Abakadimoni,
20
Abaheti, Abaperezi, Abarefayimu,
21
Abahemori, Abakanahani, Abagirigashi, n’Abayebuzi.
← Chapter 14
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 16 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50