bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 40
Genesis 40
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 41 →
1
Nyuma y’ibyo, umunyanzoga wa Misiri, n’umutetsi w’imigati bacumura kuri shebuja, umwami wa Misiri.
2
Farawo arakarira cyane ibyo byegera bye, umutetsi mukuru w’imigati n’umunyanzoga mukuru, uko ari babiri.
3
Abafungira mu nzu y’umutware w’abarinda umwami, mu buroko nyirizina aho Yozefu yari afungiye.
4
Umutware w’abarinda umwami abashinga Yozefu, ngo abakorere. Umunyanzoga n’umutetsi w’imigati b’umwami wa Misiri bamara igihe bafungiye muri ubwo buroko.
5
Bombi baza kurota inzozi, umwe ku buryo bwe undi ku bwe, ariko mu ijoro rimwe, kandi izo nzozi zari zifite ibisobanuro binyuranye.
6
Bukeye mu gitondo, Yozefu abasanga aho bari, abona bashavuye.
7
Ni ko kubaza ibyegera bya Farawo byari bifunganywe na we mu nzu kwa shebuja, ati «Ni kuki uyu munsi noneho mwijimye?»
8
Nuko baramusubiza bati «Twarose, tubura uwadusobanurira inzozi.» Yozefu arababwira ati «Imana se si yo yonyine ishobora gusobanura inzozi? Ngaho nimuntekerereze uko mwarose.»
9
Umunyanzoga mukuru arotorera Yozefu inzozi ze, ati «Narose umuzabibu ushinze imbere yanjye.
10
Kuri uwo muzabibu hari amashami atatu. Mbona urapfunditse urarabya, imbuto zirera.
11
Igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda imbuto z’imizabibu nzikamuriramo, mpereza Farawo.»
12
Yozefu aramubwira ati «Dore uko zisobanurwa. Amashami atatu ni iminsi itatu.
13
Nihashira iminsi itatu Farawo azakunamura, weguke agusubize ubutware bwawe, wongere ujye guhereza Farawo igikombe cya divayi nk’uko wahoze ubigira.
14
Numara kugira amahirwe, uzibuke ko twabanye: uzangirire ubuntu maze umpakirwe kuri Farawo, ankure muri iyi nzu ndimo.
15
Kuko bankuye mu gihugu cy’Abahebureyi. N’aha ndi, nta cyaha nakoze kugira ngo bamfungire mu buroko.»
16
Umutetsi mukuru w’imigati abonye ko Yozefu yasobanuriye undi inzozi ze neza, na we aramubwira ati «Jyeweho narose nikoreye inkangara eshatu z’imigati y’ifu yera.
17
Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y’utugati Farawo akunda kurya. Ariko inyoni zikaza, zikaturira mu nkangara nari nikoreye.»
18
Yozefu aramubwira ati «Dore igisobanuro: Inkangara eshatu ni iminsi itatu.
19
Nihashira iminsi itatu Farawo azakunamura; ariko azunamura umutwe wawe, akumanike ku giti, maze inyoni zikurye!»
20
Nuko hashize iminsi itatu, ku munsi bibukagaho ivuka rye, Farawo agirira abagaragu be bose ibirori n’isangira. Ubwo yibuka umunyanzoga mukuru n’umutetsi mukuru w’imigati, yunamura umutwe wabo.
21
Umunyanzoga mukuru, Farawo amusubiza ku murimo we, yongera kujya ahereza Farawo igikombe cye;
22
naho umutetsi mukuru w’imigati, aramumanika. Biba nk’uko Yozefu yari yasobanuye inzozi zabo.
23
Ariko wa munyanzoga mukuru ntiyibuka Yozefu, ahubwo aramwibagirwa.
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 41 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50