bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 38
Genesis 38
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 37
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 39 →
1
Muri icyo gihe, Yuda amanuka ava aho bene se bari batuye, ajya kwa Hira, umugabo wari utuye i Adulamu.
2
Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanahani, aramurongora barabana.
3
Asama inda, abyara umwana w’umuhungu, bamwita Eri.
4
Arongera asama indi nda, abyara umuhungu, bamwita Onani.
5
Yongeye kubyara umwana w’umuhungu, bamwita Shela. Yamubyaye bari i Kizibu.
6
Yuda ashakira umugore Eri, umuhungu we w’imfura, amushakira uwitwa Tamara.
7
Eri, imfura ya Yuda, aza kubera Uhoraho umuntu mubi, Uhoraho aramwica.
8
Yuda ni ko kubwira Onani, ati «Sanga umugore wa mwene nyoko, urangize umurimo wa mukuru wawe, umubyarire.»
9
Onani yari azi ariko ko uwo mwana atazaba uwe, ni cyo cyatumaga asohorera hasi iyo yegeraga umugore wa mwene nyina, kugira ngo atazamubyarira.
10
Ibyo yakoraga, Uhoraho arabigaya, aramwica na we.
11
Yuda abwira umukazana we Tamara, ati «Igumire iwanyu mu bupfakazi bwawe, kugeza igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.» Ubwo yaribwiraga, ati «Hato na we atazapfa nka bakuru be!» Nuko Tamara asubira kwa se.
12
Hashize iminsi myinshi, umukobwa wa Shuwa, umugore wa Yuda, arapfa. Yuda ararira, arahora, hanyuma azamukana n’incuti ye Hira w’i Adulamu, asanga abakemuraga amatungo ye, i Timuna.
13
Babibwira Tamara, bati «Sobukwe azamutse agana i Timuna, agiye kogosha intama ze.»
14
Tamara yiyambura imyambaro ye y’ubupfakazi, atega igitambaro; amaze kwimiramiza ngo hatagira umumenya, yicara ku irembo ry’umugi wa Enayimu, ku nzira ijya i Timuna. Yari yabonye neza ko Shela yari amaze kuba mukuru, ntibamumushyingira.
15
Yuda amubonye amwitiranya n’umugore w’ihabara, kuko yari yitwikiriye no mu maso.
16
Aramusanga, aramubwira ati «Nyemerera turyamane.» Nta bwo yari yamenye ko ari umukazana we. Undi ati «Urampa iki ngo ungereho?»
17
Yuda ati «Nzakoherereza umwana w’ihene nkuye mu matungo yanjye.» Umugore ati «Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate, kugeza igihe uzoherereza iyo hene.»
18
Yuda ati «Ingwate nguha ni iyihe?» Undi ati «Ikashe yawe, umukufi wayo, n’iyo nkoni witwaje.» Arabimuha, bararyamana, nuko Tamara arasama.
19
Hanyuma arahaguruka aragenda, yiyambura cya gitambaro, asubira kwambara ya myenda ye y’ubupfakazi.
20
Yuda yohereza wa mwana w’ihene, atumye ya ncuti ye y’i Adulamu ngo inamugarurire ingwate ze. Ariko iyo ncuti ntiyabona uwo mugore.
21
Abaza abantu b’aho ngaho, ati «Wa mugore w’ihabara wari ku nzira ijya i Enayimu ari hehe?» Bati «Nta habara yigeze iba hano.»
22
Agaruka kwa Yuda aramubwira ati «Nta we nabonye, ndetse n’abantu b’aho bambwiye ko nta habara yigeze ihaba!»
23
Yuda ati «Nagumane byose! Tutazavaho twisuzuguza. Ibyo ari byo byose, namwoherereje umwana w’ihene, ariko wowe ntiwamubonye!»
24
Hashize amezi atatu, baza kubwira Yuda, bati «Tamara umukazana wawe yabaye ihabara, dore ndetse n’ubu aratwite!» Yuda aravuga ati «Nibamusohore, maze bamutwike!»
25
Abonye bamujyanye, Tamara atuma kuri sebukwe, ati «Inda ni iya nyir’ibi bintu.» Ati «Ibuka nyir’iyi kashe, n’uyu mukufi n’iyi nkoni!»
26
Yuda arabimenya, ati «Yandushije ubutungane, kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.» Kuva ubwo ntiyongeye kumwegera ukundi.
27
Tamara ari hafi kubyara, asanga atwite babiri.
28
Mu gihe cyo kubyara, umwana wa mbere abanza ikiganza; umugore ubyaza aragisingira, agishyiraho akadodo gatukura, ati «Uyu ni we wa mbere.»
29
Ariko uwo mwana asubizayo ikiganza; habanza kuvuka indi mpanga. Umugore ati «Uciye he?» Nuko bamwita Pereshi (bisobanura ngo ’Icyuho’.)
30
Nyuma wa wundi wari ufite akadodo gatukura ku kiganza, na we aravuka. Bamwita Zera.
← Chapter 37
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 39 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50