bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 49
Genesis 49
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 48
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 50 →
1
Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza.
2
Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo, mwumve so Israheli.
3
Rubeni, uri imfura yanjye, imbaraga zanjye, umuganura w’ingufu zanjye. Wuzuye ishema n’ububasha.
4
Wisumagira nk’amazi yo mu isumo! Kuko wuriye uburiri bwa so, ukanduza uburyamo bwanjye.
5
Simewoni na Levi ni abavandimwe, inkota zabo zifatanya mu bwicanyi.
6
Umutima wanjye ntukajye mu migambi yabo, sinkifatanye n’amateraniro yabo; kuko bishe abantu mu burakari bwabo, maze mu burahuke bwabo bagatema ibitsi by’amapfizi!
7
Burakavumwa uburakari bwabo bukaze, n’umujinya wabo ukabije! Nzabavangura muri Yakobo, mbanyanyagize muri Israheli.
8
Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira.
9
Yuda, uri nk’icyana cy’intare, mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura?
10
Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.
11
Azirika ku muzabibu indogobe ye, ku ishami ryawo umutavu w’indogobe ye y’ingore. Amesa umwambaro we muri divayi, n’igishura cye mu mutuku w’imizabibu.
12
Amaso ye yatukujwe na divayi, n’amenyo ye yezwa n’amata.
13
Zabuloni azatura ku nkombe y’inyanja, ku cyambu cy’amato, Sidoni bazagabana imbibi.
14
Isakari ni indogobe ikomeye, iryamye mu nzitiro rwagati.
15
Yumvise uko kuruhuka ari byiza, kandi abona ko igihugu gihimbaje, maze atega umugongo ngo bamukorere, yemera imirimo y’uburetwa.
16
Dani azaca imanza mu muryango we, nk’uko indi miryango ya Israheli ibigenza.
17
Dani arabe inzoka mu muhanda, impiri mu kayira, iruma ifarasi ku gitsi, maze uwo yari ihetse agacuranguka.
18
Uhoraho, niringiye agakiza kawe!
19
Gadi, abambuzi baramwambura, na we akambura abasigaye inyuma.
20
Asheri agira ibyo kurya binuze, akagabura ibyo kurya bikwiye umwami.
21
Nefutali ni imparakazi yiruka cyane, ikabyara ibyana biteye ubwuzu.
22
Yozefu ni urugemwe rushinze hafi y’isoko idudubiza, amashami yarwo akarenga hejuru y’urukuta rw’urugo.
23
Abarashi baramugondoje, bamurasa bamusagariye.
24
Ariko umuheto we ntiwavunwe, n’amaboko ye yagumanye umurego, abikesheje ikiganza cy’Imana, Nyir’ubutwari ya Yakobo, n’izina ry’Umushumba n’Urutare bya Israheli,
25
abikesheje Imana, Imana ya so, ihora igufasha, na Nyir’ububasha uguha umugisha! Imigisha y’ijuru mu kirere, imigisha y’inyenga ibundikiye ikuzimu, imigisha y’amabere n’iy’inda ibyara!
26
Dore imigisha ya so isumba imigisha y’imisozi yahozeho n’ibyifuzo by’imirambi ya kera: irakoranire ku mutwe wa Yozefu, ku ruhanga rw’uwagizwe indatwa mu bavandimwe be.
27
Benyamini ni ikirura gitanyagura, mu gitondo aconshomera icyo yishe, nimugoroba akagabagabanya iminyago.»
28
Abo bose ni bo bagize imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Kandi ngibyo ibyo se yababwiye. Yabahaye umugisha; aha buri muryango umugisha uwukwiriye.
29
Nuko arabategeka, ati «Ngiye gusanga abanjye; muzampambe hamwe na ba sokuru, mu buvumo buri mu murima wa Efuroni w’Umuheti.
30
Ubwo buvumo buba mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu yawuguze na Efuroni w’Umuheti ngo ube ubukonde, bajye bawuhambamo.
31
Aho ni ho Abrahamu n’umugore we Sara bahambwe, ni ho Izaki n’umugore we Rebeka bahambwe; ni na ho nahambye Leya.
32
Uwo murima n’ubuvumo buwurimo byaguzwe kuri bene Heti.»
33
Yakobo amaze guha ayo mategeko abana be, asubiza amaguru ku buriri, arapfa, asanga abe.
← Chapter 48
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 50 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50