bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 35
Genesis 35
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 36 →
1
Imana ibwira Yakobo, iti «Haguruka uzamuke ujye i Beteli, uhagume iminsi; maze Imana yakubonekeye igihe wahungaga mumuru wawe Ezawu, uyihubakire urutambiro.»
2
Nuko Yakobo abwira urugo rwe n’abo babanaga bose ati «Muvaneho ibigirwamana by’ibinyamahanga mufite, mwisukureihe wahungaga mukuru wawe, muhindure imyambaro.
3
Maze duhaguruke tuzamuke i Beteli! Nzahubakira Imana urutambiro, yo yanyumvise mu minsi y’ibyago byanjye kandi ikaba kumwe nanjye mu rugendo nagenze.»
4
Ibigirwamana by’ibinyamahanga bari bafite hamwe n’amaherena, byose babiha Yakobo, abihamba mu nsi ya cya giti cy’umushishi kiri hafi ya Sikemu.
5
Nuko baragenda. Imana itera ubwoba bukabije mu migi ikikije Sikemu, ntihagira n’umwe ukurikirana abahungu ba Yakobo.
6
Yakobo agera i Luzi ho mu gihugu cya Kanahani, ari yo Beteli; ahagerana n’abantu bose bari kumwe.
7
Ahubaka urutambiro, aho hantu ahita ’Imana y’i Beteli’, kuko ari ho Imana yari yamubonekereye ahunga mukuru we.
8
Debora wari warareze Rebeka arasaza, bamushyingura hepfo y’i Beteli, mu nsi y’igiti cy’umushishi; nuko icyo giti acyita ’Umushishi w’amarira’.
9
Imana yongera kubonekera Yakobo aho aviriye mu kibaya cya Aramu, imuha umugisha.
10
Imana iramubwira iti «Izina ryawe ryari Yakobo. Ariko ntibazongera kukwita Yakobo, izina ryawe rizaba Israheli!» Nuko imwita Israheli.
11
Imana irongera iti «Ndi Imana Nyir’ububasha. Wororoke ugwire, uzabyara umuryango, ndetse n’imiryango myinshi izagukomokaho, n’abami bazaguturukaho.
12
Igihugu nahaye Abrahamu na Izaki ndakiguhaye, nzakigabira n’urubyaro rwawe.»
13
Imana irazamuka imusiga aho bari bavuganiye.
14
Yakobo ahashinga ibuye bukingi, arishinga nyine aho bari bavuganiye. Iryo buye arisukaho divayi, anarisigaho amavuta y’imizeti.
15
Nuko Yakobo yita Beteli aho hantu yari yavuganiye n’Imana.
16
Bava i Beteli, Rasheli abyara bashigaje urugendo ruto ngo bagere ku musozi wa Efurata. Abyara ariko bimuruhije.
17
Muri ubwo bubabare, umubyaza aramubwira ati «Wigira ubwoba, ni umuhungu wongeye kubyara.»
18
Yumvise agiye gushiramo umwuka, yenda gupfa, umwana amwita Benoni (bisobanura ngo ’Umwana w’ububabare bwanjye’.) Se w’umwana aranga, amwita Benyamini (bisobanura ngo ’Umwana w’amahirwe’.)
19
Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’inzira ijya Efurata, ari yo Betelehemu.
20
Yakobo ashinga ibuye bukingi ku mva ye: ni ryo buye rishinze ryo ku mva ya Rasheli; riracyariho na n’ubu.
21
Israheli arahava, ihema rye arishinga hakurya ya Migidalederi.
22
Igihe Israheli yari atuye muri iyo ntara, Rubeni aza kuryamana na Biliha, inshoreke ya se, Israheli arabimenya. Bene Yakobo bari cumi na babiri:
23
Leya yabyaye Rubeni, imfura ya Yakobo. Hanyuma abyara Simewoni, Levi, Yuda, Isakari na Zabuloni.
24
Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini.
25
Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nefutali.
26
Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Asheri. Ngabo abahungu Yakobo yabyariye mu kibaya cya Aramu.
27
Yakobo agaruka kwa se Izaki i Mambure, hafi ya Kiriyati‐Haruba, ari yo Heburoni, aho Abrahamu na Izaki bari batuye mbere.
28
Izaki yamaze imyaka ijana na mirongo inani.
29
Hanyuma abona gupfa, asanga abakurambere. Yari ashaje cyane, ageze mu zabukuru. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramutabariza, baramushyingura.
← Chapter 34
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 36 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50