bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
/
Genesis 50
Genesis 50
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
← Chapter 49
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
1
Nuko Yozefu yubama ku ruhanga rwa se, arusukaho amarira, kandi ararusoma.
2
Nyuma Yozefu ategeka abaganga be kosa umurambo wa se, maze abo baganga bosa umurambo wa Israheli.
3
Ibyo bimara iminsi mirongo ine yose, kuko bosaga iminsi ingana ityo. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi.
4
Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira abo mu ngoro ya Farawo, ati «Niba mbafiteho ubucuti, nimugende mubwire farawo, muti
5
’Data yandahije agira ati: Ngiye gupfa, mfite imva nicukuriye mu gihugu cya Kanahani; ni ho uzampamba.’ Undeke ngende njye guhamba data, nzagaruka.»
6
Farawo arasubiza ati «Genda, uhambe so uko yabikurahije.»
7
Yozefu ajya guhamba se. Agenda aherekejwe n’abagaba ba Farawo bose, n’abanyacyubahiro bo mu ngoro ye, n’abanyacyubahiro bo mu gihugu cyose cya Misiri.
8
Bazamukana n’umuryango wa Yozefu wose, na bene se, n’umuryango wa se. Mu karere ka Gosheni bahasiga gusa abana, imikumbi n’amashyo.
9
Bajyana n’amagare n’abahetswe n’amafarasi, mbese bagiye ari ikivunge.
10
Bageze i Goreni‐ha‐Atadi, hakurya ya Yorudani, bahacurira umuborogo mwinshi kandi ukomeye. Naho Yozefu yiraburira se iminsi irindwi.
11
Bene igihugu, Abakanahani, babonye iyo mihango yo kwirabura yaberaga i Go‐reni‐ha‐Atadi, baravuga bati «Dore ukwirabura gukomeye kw’Abanyamisiri.» Ngiyo impamvu yatumye bita aho hantu Abeli‐Misirayimu (bisobanura ngo ’Ukwirabura kwa Misiri’); ni hakurya ya Yorudani.
12
Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yababwiye.
13
Bamujyana mu gihugu cya Kanahani, bamuhamba mu buvumo buri mu murima w’i Makipela, Abrahamu yari yaraguze na Efuroni w’Umuheti, ngo ube ubukonde bwo guhambamo, ahareba i Mambure.
14
Amaze guhamba se, Yozefu asubira mu Misiri hamwe na bene se n’abari bajyanye na we gutabara.
15
Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati «None Yozefu yatwanga akatwitura inabi twamugiriye?»
16
Ni ko gutuma kuri Yozefu, bati «Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo
17
muzabwire Yozefu muti ’Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko, bakugiriye nabi bitavugwa! None, nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye.
18
Bene se na bo ubwabo bariyizira, bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe!»
19
Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana?
20
Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none.
21
Maze noneho nimushyitse umutima mu nda! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe.» Arabahumuriza, kandi ababwirana umutima utaryarya.
22
Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi,
23
abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye.
24
Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.»
25
Nuko Yozefu arahiza bene Israheli, ati «Umunsi Imana yabatabaye muzajyane amagufwa yanjye.»
26
Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa umurambo, nuko bawushyira mu isanduku yo guhambamo, mu Misiri.
← Chapter 49
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
Recommended Reading
Commentary
Genesis Commentaries
→
Devotional
Genesis Devotional Guide
→
Get This Bible
Kinyarwanda (Bibiliya Ntagatifu) Study Bible
→