bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 11
Jeremiah 11
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 12 →
1
Uhoraho abwira Yeremiya ati:
2
“Tega amatwi amagambo y'iri Sezerano maze uyabwire Abayuda n'abatuye i Yeruzalemu.
3
Ubabwire ko jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli mvuze nti: ‘Havumwe umuntu wese utumvira amagambo y'iri Sezerano.
4
Ni Isezerano nagiranye na ba sokuruza igihe nabakuraga mu Misiri, cya gihugu cyari kibamereye nk'itanura rishongesha ibyuma. Nababwiye kunyumvira no gukora ibyo mbategetse byose, kugira ngo babe abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.
5
Bityo nzasohoza Isezerano nagiranye na ba sokuruza, ryo kubaha igihugu gitemba amata n'ubuki, ari na cyo murimo kugeza magingo aya.’ ” Maze ndamusubiza nti: “Nibibe bityo Nyagasani.”
6
Nuko Uhoraho arambwira ati: “Jya mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, maze ubagezeho ubu butumwa uti: ‘Nimutege amatwi amagambo y'iri Sezerano kandi muyakurikize.
7
Kuva igihe nkuye ba sokuruza mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubaburira mbihanangiriza ngo banyumvire.
8
Nyamara ntibigeze banyumvira kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwinangira, umuntu wese agakora ibibi uko yishakiye. Ni cyo cyatumye mpanisha ba sokuruza imivumo yose ivugwa muri iri Sezerano nabategetse gukurikiza, ntibarikurikiza.’ ”
9
Uhoraho arambwira ati: “Habonetse ubugambanyi mu Buyuda no mu batuye i Yeruzalemu.
10
Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, bamwe banze kunyumvira. Bayobotse izindi mana barazikorera, Abisiraheli n'Abayuda bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza.
11
Ni cyo gituma jyewe Uhoraho ngiye kubateza ibyago batazigobotora. Nubwo bantakambira sinzabumva.
12
Abo mu mijyi y'u Buyuda n'abatuye i Yeruzalemu, bazajya gutakira za mana boserezaga imibavu, ariko zo nta cyo zizabamarira mu byago.
13
Ibigirwamana by'abantu bo mu Buyuda binganya ubwinshi n'imijyi yabo, i Yeruzalemu bubatse ibicaniro byo koserezaho imibavu yagenewe Bāli, cya kigirwamana gikojeje isoni. Ibyo bicaniro binganya ubwinshi n'inzira zo muri uwo mujyi.
14
None rero Yeremiya, ntukavuganire abo bantu cyangwa ngo ubasabire imbabazi, kuko nibagira ibyago bakantakira ntazabumva.”
15
Uhoraho aravuga ati: “Abantu nkunda bakora ibibi, none se kuki baza mu Ngoro yanjye? Mbese bibwira ko ibitambo byinshi byabakiza ibyago? Ibyo se ni byo bibashimisha?
16
Nigeze kubagereranya n'igiti cy'umunzenze gitoshye, igiti gifite imbuto nziza. Nyamara nzahindisha inkuba ngitwike, amashami yacyo azakongoka.
17
“Jyewe Uhoraho Nyiringabo narawuteye, ni jye kandi uwuteje ibi byago, kubera ibibi Abisiraheli n'Abayuda bakoze. Barandakaje, ubwo batambiraga Bāli ibitambo.”
18
Uhoraho yaramburiye menya imigambi mibi y'abanzi banjye.
19
Nari meze nk'umwana w'intama utuje bajyanye mu ibagiro, sinari nzi ko ari jye bagambanira. Baravugaga bati: “Nimureke turimbure igiti n'imbuto zacyo. Reka tumwice, izina rye rye kuzongera kwibukwa.”
20
Nuko ndasenga nti: “Uhoraho Nyiringabo, ni wowe mucamanza utabera, usuzuma imitima y'abantu ukamenya ibyo bibwira. Nishyize mu maboko yawe, ntegereje kureba uko uzampōrera.”
21
Dore icyo Uhoraho abwira abantu ba Anatoti bashakaga kunyica bavuga bati: “Rekera aho guhanura mu izina ry'Uhoraho! Niwanga turakwica.”
22
Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Aba bantu ngiye kubahana. Abasore babo bazicishwa inkota, abana babo bazicwa n'inzara.
23
Igihe cyo guhana abantu ba Anatoti nikigera nzabateza ibyago, ku buryo nta n'umwe uzarokoka.”
← Chapter 10
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 12 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52