bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 27
Jeremiah 27
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 28 →
1
Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2
“Hambira imizigo y'ingiga z'ibiti maze uyiheke ku bitugu,
3
hanyuma iyo mizigo uyoherereze umwami wa Edomu n'uwa Mowabu, n'umwami w'Abamoni n'uwa Tiri n'uwa Sidoni. Uzayishyira intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya umwami w'u Buyuda.
4
Uzazitume kuri ba shebuja ko Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze ati:
5
‘Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n'ububasha, mbiha uwo nshaka.
6
None rero ibi bihugu byose mbyeguriye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, mweguriye n'inyamaswa zose ngo zimuyoboke.
7
Amahanga yose azamuyoboka we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizatsindwa, hanyuma we n'abantu be bazaba inkoreragahato z'amahanga menshi n'abami bakomeye.
8
“ ‘Nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga kuyoboka Nebukadinezari umwami wa Babiloniya bikanga kumwumvira, nzabihanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo nzabatsemba nkoresheje imbaraga ze.
9
“ ‘None rero ntimugatege amatwi abahanuzi banyu, cyangwa abaterekera cyangwa abashitsi, cyangwa abacunnyi cyangwa abapfumu bababwira ko mutazigera muyoboka umwami wa Babiloniya.
10
Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma mujyanwa kure y'igihugu cyanyu. Koko rero nzabamenesha maze murimbuke.
11
Nyamara nihagira abantu bayoboka umwami wa Babiloniya bakamukorera, nzabagumisha mu gihugu cyabo bagihinge kandi bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
12
Jyewe Yeremiya amagambo nk'aya nayabwiye Sedekiya umwami w'u Buyuda nti: “Nimuyoboke umwami wa Babiloniya, mumukorere we n'abantu be bityo mubeho.
13
Kuki wowe n'abantu bawe mwakwicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uhoraho yabigambiriye ku gihugu cyose kizanga kuyoboka umwami wa Babiloniya?
14
None rero ntimugatege amatwi amagambo y'abahanuzi bababwira bati: ‘Ntimuzayoboke umwami wa Babiloniya, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.’
15
Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo nigeze mbatuma. Ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma, bityo nzabamenesha maze murimbuke, mwebwe n'abahanuzi babahanurira ibinyoma.’ ”
16
Hanyuma nabwiye abatambyi n'abantu bose nti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Ntimutege amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho byo mu Ngoro byajyanywe i Babiloni bizagarurwa vuba. Ibyo babahanurira ni ibinyoma.
17
Ntimukabatege amatwi, ahubwo muzayoboke Umwami wa Babiloniya maze mubeho. Kuki umurwa wagomba guhinduka amatongo?’
18
“Nyamara niba abo ari abahanuzi koko bakaba bafite Ijambo ry'Uhoraho, nibatakambire Uhoraho Nyiringabo maze ibikoresho byasigaye mu Ngoro ye no mu ngoro y'umwami w'u Buyuda n'i Yeruzalemu, bitajyanwa muri Babiloniya.
19
“Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo avuga ku byerekeye inkingi n'ikizenga n'ibigare, n'ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi.
20
Ibyo ni ibikoresho Nebukadinezari umwami wa Babiloniya atasahuye, igihe ajyanye Yekoniya mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda ho umunyago, amuvanye i Yeruzalemu akamujyana i Babiloni. Yamujyanye hamwe n'abanyacyubahiro bose bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu.
21
Nuko rero nimwumve icyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga ku byerekeye ibikoresho byasigaye mu Ngoro y'Uhoraho, no mu ngoro y'umwami w'u Buyuda i Yeruzalemu.
22
Bizajyanwa i Babiloni bigumeyo kugeza igihe nzabigarurira aha hantu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
← Chapter 26
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 28 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52