bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 37
Jeremiah 37
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 36
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 38 →
1
Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yimitse Sedekiya mwene Yosiya aba umwami w'u Buyuda, asimbura Yoyakini mwene Yoyakimu.
2
Nyamara Sedekiya n'ibyegera bye na rubanda, ntibita ku magambo Uhoraho yabatumyeho umuhanuzi Yeremiya.
3
Nuko Umwami Sedekiya yohereza Yehukari mwene Shelemiya n'umutambyi Zefaniya mwene Māseya ku muhanuzi Yeremiya, ngo bamubwire bati: “Ndakwinginze, udusabire ku Uhoraho Imana yacu.”
4
Icyo gihe Yeremiya yashoboraga kujya aho ashaka, kuko yari atarashyirwa muri gereza.
5
Abanyababiloniya bari bagose Yeruzalemu, ariko bavayo kuko bumvise ko ingabo z'umwami wa Misiri zavuye mu gihugu cyazo.
6
Nuko Uhoraho abwira umuhanuzi Yeremiya ati:
7
“Ibi ni byo jyewe Uhoraho Imana y'Abisiraheli nshaka ko umenyesha umwami w'u Buyuda wakuntumyeho. Umubwire uti: ‘Dore ingabo z'umwami wa Misiri zari zaje kugutabara, zizisubirira iwabo.
8
Bityo Abanyababiloniya bazagaruka batere uyu mujyi, bazawigarurira maze bawutwike.
9
None rero ntimuzishuke ngo mwibwire ko Abanyababiloniya bagiye ubutazagaruka, nyamara ntaho bazajya!
10
Nubwo mwatsinda ingabo zose z'Abanyababiloniya zibarwanya, inkomere zabo zasigara mu mahema yazo zabaduka zigatwika uyu mujyi.’ ”
11
Hanyuma ingabo z'Abanyababiloniya ziva muri Yeruzalemu kugira ngo zihunge Abanyamisiri.
12
Yeremiya ava i Yeruzalemu ajya mu ntara y'Ababenyamini, kuko yashakaga guhabwa umugabane muri bene wabo.
13
Nyamara ageze ku Irembo rya Benyamini, umutware w'abasirikari barindaga aho, ari we Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya aramufata, aramubaza ati: “Ni ko ye, uhungiye mu Banyababiloniya?”
14
Yeremiya aramusubiza ati: “Oya! Simpungiye mu Banyababiloniya.” Nyamara Iriya ntiyamwumva ahubwo aramufata amushyira abayobozi.
15
Abayobozi barakarira Yeremiya cyane, baramukubita bamufungira mu nzu y'umwanditsi Yonatani bari barahinduye gereza.
16
Ubwo Yeremiya afungirwa mu kasho kari mu nzu yo hasi, ahamara igihe kirekire.
17
Nuko Umwami Sedekiya aramutumiza, amubariza mu ngoro ye biherereye ati: “Mbese hari icyo Uhoraho yakubwiye?” Yeremiya aramusubiza ati: “Yee. Uzagabizwa umwami wa Babiloniya.”
18
Hanyuma Yeremiya abaza Umwami Sedekiya ati: “Ni cyaha ki nagukoreye cyangwa nakoreye ibyegera byawe cyangwa rubanda, cyatumye munshyira muri iriya gereza?
19
Bari hehe ba bahanuzi baguhanuriye ko umwami wa Babiloniya atazagutera, cyangwa ngo atere iki gihugu?
20
None rero ndakwinginze nyagasani, unyemerere ngire icyo ngusaba: ntuzansubize muri gereza yo mu nzu y'umwanditsi Yonatani kugira ngo ntazayipfiramo.”
21
Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rwa gereza, abatetsi b'imigati bakajya bamuha umugati buri munsi, kugeza ubwo nta migati izaba ikirangwa mu mujyi. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rwa gereza.
← Chapter 36
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 38 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52