bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 40
Jeremiah 40
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 41 →
1
Uhoraho yavuganye na Yeremiya, nyuma y'uko Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yemerera Yeremiya kwishyira no kwizana i Rama. Icyo gihe yari yasanze Yeremiya aboheshejwe iminyururu, hamwe n'abanyururu bose baturutse i Yeruzalemu no mu Buyuda, bari bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya.
2
Umutware w'abarinzi b'umwami yihererana Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho Imana yawe ni we wiyemeje guteza ibi byago aha hantu,
3
none rero yabishohoje nk'uko yabivuze. Ibyo byose byatewe n'uko mwamucumuyeho ntimwamwumvira.
4
Dore ngiye kuguhamburaho iyi minyururu ikuri ku maboko nkureke wigendere. Niba bikunogeye uze tujyane i Babiloni nzakurinda. Niba kandi kujya i Babiloni bitakunogeye wirorerere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe ujye aho ushaka.”
5
Mbere y'uko Yeremiya agira aho ajya, Nebuzaradani aramubwira ati: “Isubirire kwa Gedaliya mwene Ahikamu akaba mwene Shafani, uwo umwami wa Babiloniya yagize umutegetsi w'imijyi yo mu Buyuda, maze wibanire na we mu bantu baho, cyangwa se wigire aho ushaka.” Nuko uwo mutware w'abarinzi b'umwami amuha impamba n'impano, aramusezerera.
6
Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliya mwene Ahikamu yigumanira na we, ari kumwe n'abantu basigaye muri icyo gihugu.
7
Mu gihugu hari ingabo zimwe z'Abayuda zari zacitse, zo n'abatware bazo bumvise ko umwami wa Babiloniya yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegetsi w'icyo gihugu, kandi ko yamushinze abagabo n'abagore n'abana b'abakennye cyane, batajyanwe ho iminyago muri Babiloniya.
8
Nuko abo batware ari bo Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Seraya mwene Tenihumeti na bene Efayi w'i Netofa, na Yezaniya umwana w'Umumāka n'abantu bari kumwe na bo basanga Gedaliya i Misipa.
9
Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, arahira abo bantu bose bamusanze ati: “Ntimutinye kuyoboka Abanyababiloniya. Nimugume mu gihugu mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.
10
Jye ubwanjye nzaguma i Misipa mbavuganire ku Banyababiloniya bazadusanga ino, nyamara mugomba gusarura imizabibu n'imbuto n'iminzenze mukabihunika mu bibindi, maze mukigumira mu mijyi mwigaruriye.”
11
Nuko Abayuda bose bari mu gihugu cya Mowabu no mu cy'Abamoni no mu cy'Abedomu no mu bindi bihugu, bumva ko umwami wa Babiloniya yemereye bamwe mu Bayuda gusigara, kandi yatoranyije Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kuba umutegetsi wabo,
12
bose bagaruka mu Buyuda basanga Gedaliya i Misipa bavuye mu bihugu byose bari baratataniyemo, bityo basarura imizabibu n'imbuto nyinshi cyane.
13
Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bavuye mu misozi, basanga Gedaliya i Misipa.
14
Baramubwira bati: “Mbese uzi ko Bālisi umwami w'Abamoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Nyamara Gedaliya mwene Ahikamu ntiyizera ibyo bamubwiye.
15
Nuko Yohanani mwene Kareya abwira Gedaliya biherereye i Misipa ati: “Reka njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, nta muntu uzabimenya. Kuki yagomba kukwica maze Abayuda bari bagukikije bagatatana n'abarokotse bakicwa?”
16
Nuko Gedaliya mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya ati: “Uramenye ntumwice! Ibyo uvuga kuri Ishimayeli si ukuri.”
← Chapter 39
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 41 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52