bible
ra
🌐 Language
English
Español
Français
Deutsch
Português
Italiano
Nederlands
Русский
中文
日本語
한국어
العربية
Türkçe
Tiếng Việt
ไทย
Indonesia
All Languages
Home
/
Kinyarwanda
/
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
/
Jeremiah 18
Jeremiah 18
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 19 →
1
Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2
“Haguruka ujye ku mubumbyi, ni ho nzaguhera ubutumwa.”
3
Nuko ndamanuka njya kwa wa mubumbyi nsanga abumba.
4
Iyo icyo yabumbaga cyangirikiraga mu biganza bye nk'uko bikunze kuba ku bibumbano, yarongeraga akabumba ikindi nk'uko abishaka.
5
Nuko Uhoraho antuma ku Bisiraheli ati:
6
“Mbese murasanga ntashobora kubagenza nk'uko uriya mubumbyi yabikoze? Nk'uko afata ibumba mu biganza bye, ni ko namwe mumeze mu biganza byanjye.
7
Haba ubwo niyemeza ko ngiye kurandura no guhirika, no kurimbura igihugu cyangwa ubwami,
8
nyamara icyo gihugu nikireka ibibi byacyo, nzisubiraho ndeke kugiteza ibyago nari ngambiriye.
9
Haba ubwo kandi niyemeza kubaka no gukomeza igihugu cyangwa ubwami,
10
nyamara abatuye icyo gihugu nibakora ibitanogeye bakanga kunyumvira, nzisubiraho ndeke icyiza nari nagambiriye kubakorera.”
11
None rero bwira abantu b'u Buyuda n'abatuye Yeruzalemu uti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Dore mbafitiye umugambi mubi, ndabategurira ibyago. Buri wese nareke imigenzereze ye mibi, avugurure ibikorwa bye.’
12
“Nyamara bazasubiza bati: ‘Urarushywa n'ubusa! Tuzakomeza imigambi yacu, buri wese azatsimbarara ku bikorwa bye bibi.’ ”
13
Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimubaririze mu mahanga. Mbese hari uwigeze yumva ibintu nk'ibi? Abisiraheli bakoze ikizira!
14
Mbese ibitare byo muri Libani byigeze biburamo amasimbi? Mbese amazi yo mu misozi yaho yigeze akama?
15
Nyamara abantu banjye baranyibagiwe, bosereje imibavu ibigirwamana bitagira umumaro. Byabateye guteshuka mu migenzereze yabo ya kera, byatumye banyura mu nzira zidatunganye.
16
Igihugu cyabo bagihinduye ikintu giteye ubwoba, bagihinduye igihugu gisuzugurwa, abahisi n'abagenzi baratangara bakazunguza imitwe.
17
Nzatatanya abantu banjye imbere y'abanzi babo, nzabatatanya nk'uko umuyaga w'iburasirazuba utumura umukungugu, ku munsi w'amakuba nzabatera umugongo sinzabitaho.”
18
Abantu barabwirana bati: “Nimuze tugambanire Yeremiya, kuko tutabuze abatambyi bo kutwigisha n'abahanga bo kutugira inama, n'abahanuzi bo kutugezaho Ijambo ry'Imana. Nimureke tumuhagurukire tumusebye, twe kwita no ku byo avuga.”
19
Yeremiya arasenga ati: “Uhoraho, ntega amatwi, umva ibyo abanshinja bavuga.
20
Mbese icyiza cyiturwa ikibi? Nyamara bo bancukuriye urwobo. Uhoraho, ibuka uko nahoraga imbere yawe mbavuganira, narabavuganiye kugira ngo ureke kubarakarira.
21
Reka abana babo bicwe n'inzara, bareke barimburwe n'inkota. Abagore babo babe incike n'abapfakazi, abagabo babo bicwe n'icyorezo, abasore babo bashirire ku rugamba.
22
Ingo zabo nizijye mu cyunamo, ubateze ibitero bibatunguye. Koko bancukuriye urwobo ngo ngwemo, bateze imitego aho nyura.
23
Nyamara Uhoraho urabizi, uzi imigambi yabo yo kunyica. Ntubabarire ibicumuro byabo, ntuhanagure ibyaha byabo. Bareke bahinde umushyitsi imbere yawe, igihe cy'uburakari bwawe uzabahane wihanukiriye.”
← Chapter 17
Jump to:
Chapter 1
Chapter 2
Chapter 3
Chapter 4
Chapter 5
Chapter 6
Chapter 7
Chapter 8
Chapter 9
Chapter 10
Chapter 11
Chapter 12
Chapter 13
Chapter 14
Chapter 15
Chapter 16
Chapter 17
Chapter 18
Chapter 19
Chapter 20
Chapter 21
Chapter 22
Chapter 23
Chapter 24
Chapter 25
Chapter 26
Chapter 27
Chapter 28
Chapter 29
Chapter 30
Chapter 31
Chapter 32
Chapter 33
Chapter 34
Chapter 35
Chapter 36
Chapter 37
Chapter 38
Chapter 39
Chapter 40
Chapter 41
Chapter 42
Chapter 43
Chapter 44
Chapter 45
Chapter 46
Chapter 47
Chapter 48
Chapter 49
Chapter 50
Chapter 51
Chapter 52
Chapter 19 →
All chapters:
1
2
3
4
5
6
7
8
9
10
11
12
13
14
15
16
17
18
19
20
21
22
23
24
25
26
27
28
29
30
31
32
33
34
35
36
37
38
39
40
41
42
43
44
45
46
47
48
49
50
51
52